Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kayonza: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye kugira ngo amatora y’abadepite azagende neza

$
0
0

Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye kugira ngo amatora y’abadepite azagende nezaUmuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe, Ngarambe Vianney, arasaba urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza kugira uruhare runini mu gutegura amatora y’abadepite kugira ngo azagende neza.

Ngarambe yabisabye urubyiruko rw’i Kayonza nyuma yo kurusobanurira uko gahunda y’amatora y’abadepite iteye n’uburyo azakorwa. Ayo matora ateganyijwe muri Nzeri 2013. Abahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza by’umwihariko basabwe gusobanurira bagenzi babo n’abaturage muri rusange uburyo amatora azakorwa n’ibisabwa Umunyarwanda uzaba agejeje igihe cyo gutora.

Hari abaturage batitabira kureba ko bari kuri lisiti z’itora cyangwa ngo bikosoze kuri izo lisiti igihe zirimo amakosa, bikarinda bigera ku munsi w’amatora batarabikoze bikaba byadindiza imigendekere myiza y’amatora, nk’uko Ngarambe yabisobanuriye abahagarariye inzego z’urubyiruko.

Hari n’abandi bimuka aho babaruriwe ntibibuke kwiyimura bagashaka gutorera aho bimukiye kandi bagaragara kuri lisiti y’itora y’aho bari batuye mbere. Abo ngo basabwa kubanza kwiyimura kuri lisiti y’itora y’aho bibarurije, bakabinyuza mu buyobozi cyangwa umuntu akaba yakwiyimura akoresheje ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa cyangwa akoresheje ikoranabuhanga rya interineti.

Abifuza kwiyimura bakoresheje telefoni ngendanwa basobanuriwe ko bishoboka. Ushaka kwiyimura ngo yandika ijambo KWIMUKA mu butumwa bugufi agasiga akanya, akandika  nomero y’indangamuntu agasiga akanya akandika itariki y’amavuko agasiga akanya akandika akarere agasiga akanya akandika umurenge agasiga akanya akandika akagari agasiga akanya hanyuma akandika umudugudu yimukiyemo agahita yohereza kuri 6354.

Ngarambe yasabye urubyiruko gukora ubukangurambaga mu rubyiruko bagenzi ba bo no mu baturage muri rusange, kugira ngo igihe cy’amatora kizagere amakosa ashobora kugaragara ku malisiti y’itora yarakosowe.

Abahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza bemeye ko bagiye gutumika, bagakangurira bagenzi ba bo n’abaturage muri rusange kuzitabira kureba ko bagaragara kuri lisiti y’itora kandi banditse neza. Ibyo ngo ni byo bizatuma babasha gutora mu mutuzo usesuye nk’uko Havugimana Alexandre uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Kabare abivuga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles