Abaturage n’abayobozi b’akagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro tariki 23/05/2013 bakoze ibirori byo kwishimira ibyo bagezeho birimo kwiyubakira ibiro by’imidugudu, gutanga ubwisungane mu kwivuza, guhanga imihanda n’ibindi bikorwa binyuranye by’iterambere.
Intore z’intaramanabikorwa z’akagari ka Shyembe zishimiye ibyo zimaze kugeraho zibikesheje ubuyobozi bwiza. Mu byo bishimira harimo kuba barashoboye kwiyubakira ibiro by’imidugudu yabo yose uko ari itandatu, kuri ubu umuyobozi wa buri mudugudu akaba afite aho akorera.
Mu gutanga ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012 – 2013 babashije gutanga uwo musanzu 100%, muri uyu mwaka na bwo bakaba bageze kuri 30% mu gutanga mituweli y’umwaka wa 2013 – 2014.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Shyembe, Mugiraneza Naason avuga ko mu kagari kabo biyemeje gukomeza kwikemurira ibibazo bishakira ibibuga abana babo bakiniraho ku bigo by’amashuri bigaho.
Abaturage bo mu kagari ka Shyembe na bo bishimiye ibyo bamaze kugeraho, bashimira na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame watumye babasha kugera ku iterambere babikesheje ubuyobozi bwiza.
Umwe muri bo ati : “Kugira ngo dutsinde imihigo, twakurikije inama z’abayobozi badushishikarije gutura ku midugudu tukaba dushimira perezida Kagame waduhaye amatungo tukabona ifumbire, no mu mashuri abana bacu bariga, mbese ni amahoro.”
N’ubwo hari ibyo bishimira, abo baturage bagaragaje zimwe mu mbogamizi bagifite zirimo kutagira amashanyarazi nyamara hashize igihe kigera ku mezi atatu EWSA yaramanitse insinga z’amashanyarazi muri ako kagari. Abo baturage kandi bagaragaje ko babangamiwe no kutagira amazi meza.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge gaspard wari wifatanyije na bo muri ibyo birori yavuze ko ibyo bibazo bizwi hakaba hari n’ingamba zo kubikemura. Kuba babo baturage baratinze kubona umuriro ngo byatewe n’uko hari icyuma abashinzwe gukwirakwiza umuriro bazanye (cyitwa Transformateur ) cyitura hasi kubera umuhanda mubi, biba ngombwa ko basubira i Kigali gushaka ikindi.
Byukusenge ati : “Bitarenze ibyumweru bibiri bazaba babonye umuriro.”
Kuba akagari ka Shyembe kadafite amazi meza, Byukusenge yavuze ko atari ikibazo cy’ako kagari gusa kuko hari n’utundi tugari tudafite amazi, mu karere hakaba hari gahunda ndende yo gukomeza gukwirakwiza amazi meza mu baturage.
Ibyo birori byaranzwe n’ubusabane bwo kurya, kunywa no kubyina byari bifatiye ku ntego igira iti : “Dukomeze tujye imbere, twihesha agaciro.”
Abayobozi n’abaturage bo mu kagari ka Shyembe bahuje uwo munsi no kwishimira igihembo bahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wabo wa Gihango ku munsi w’umurimo, aho akagari kabo kashimiwe ko kabaye indashyikirwa mu mihigo.