Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Abafatanyabikorwa mu iterambere barasabwa gushyigikira itorero ry’igihugu.

$
0
0

Abafatanyabikorwa mu iterambere barasabwa gushyigikira itorero ry’igihugu.

Mu nama rusange isanzwe y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamagabe (JADF) yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 16/05/2013, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere basabwe gushyigikira ibikorwa by’itorero ry’igihugu by’umwihariko urugerero.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu karere ka Nyamagabe, Uwimana Eric avuga ko nk’uko ari abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere kandi n’ibikorwa by’itorero bigamije guteza imbere akarere, muri gahunda bagira bakongeramo n’ibikorwa by’itorero ry’igihugu kugira ngo ku bufatanye n’intore ibikorwa bibashe kwihuta.

Akomeza avuga ko nk’uko bakorera mu mirenge itandukanye kandi n’intore ziri ku rugerero ariho zikorera bazitera ingabo mu bitugu bityo ibikorwa biteza imbere igihugu ziyemeje zikabigeraho.

Abafatanyabikorwa mu iterambere barasabwa gushyigikira itorero ry’igihugu.2

Ati: “ibikorwa bakora bikorerwa mu mirenge itandukanye igize akarere kacu n’ibikorwa by’intore niho bikorerwa. Ni ukugira ngo muri gahunda zabo z’ibikorwa bongeremo no gufasha nk’intore zo ku rugerero muri bya bikorwa byihute tubashe guteza akarere kacu imbere”.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ngo bashobora kugira uruhare mu bitekerezo, gusobanura gahunda z’itorero by’umwihariko urugerero mu bagenerwabikorwa babo ndetse n’abakozi, no gutanga ubufasha bujyanye n’amikoro ngo intore zibashe kubona ibyazifasha kurangiza ibikorwa ziba zariyemeje.

“Hari uburyo bw’ibitekerezo no gusobanurira abagenerwabikorwa babo ndetse n’abandi bakorana, ariko hari n’ubufasha mu buryo bw’amikoro. Bashobora gufasha intore zo ku rugerero harimo ibikoresho bimwe babafasha, bakabunganira bakabasha kurangiza ibikorwa by’iterambere intore ziba zariyemeje”, Uwimana.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere akaba n’umuyobozi wa JADF, Mukarwego Umuhoza Immaculée yatangaje ko itorero ry’igihugu ari imwe muri gahunda zikomeye zifasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imyumvire.

Abafatanyabikorwa ngo bakwiye kumenya ko hari amaboko ndetse n’ubumenyi mu ntore ziri ku rugerero bityo zikaba zishobora gufasha mu bikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa bikagerwaho neza kandi bigatwara amafaranga make.

Umuyobozi wa JADF akomeza avuga ko nanone ariko intore zikeneye ubufasha butandukanye kandi ko bitareba leta gusa, ahubwo ko n’abafatanyabikorwa bakwiye kureba ko babafasha mu bikorwa biyemeje, bakaba bagiye kubishyiramo ingufu.

Ati: “Umunsi ku wundi hari ibikoresho bakenera mu kazi kabo bashobora kuba badafite. Abantu bavane mu mitwe yabo ko ari abayobozi babishinzwe ahubwo tubishinzwe twese nk’abafatanyabikorwa. Niba hari imirimo biyemeje gukora abafatanyabikorwa bacu bashobora kubafasha mu kubona ibikoresho bijyanye na ka kazi barimo bakora. Ni nacyo twiyemeje ko tugiye gushyiramo imbaraga”.

Mu rwego rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 no kuremera abacitse ku icumu batishoboye babasindagiza mu nzira igana ku kwigira, JADF Nyamagabe irateganya kuzasura urwibutso ndetse ikanaremera abacitse ku icumu batishoboye.

Kugira ngo ibi bigerweho buri mufatanyabikorwa azatanga umusanzu we maze hategurwe abazafashwa n’icyo bazafashishwa bitewe n’ubushobozi bwabonetse.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles