Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kinigi – Barasabwa kwikubita agashyi mu bijyanye no kurara irondo

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Kinigi – Barasabwa kwikubita agashyi mu bijyanye no kurara irondo

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Kinigi barasabwa gushyira imbaraga mu bijyanye no kurara irondo, kuko byagaragaye ko uyu murenge ukunze kugaragara ku rutonde rw’igaragaramo ibibazo by’abantu batarara amarondo.
Mu nama n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2015, inzego zishinzwe umutekano zatunze agatoki uyu murenge, ziboneraho kuwusaba ko wakwikubita agashyi.
Col. Eugene Mbuto, uhagarariye ingabo mu gace kabarizwaho n’akarere ka Musanze, yibukije ko buri muntu wese ufiye imyaka 18 agomba kurara irondo. Igihe adashoboye kurirara kubera impamvu zitandukanye agashaka ubimukorera ari bwishyure.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Musanze Senior Spt Felix Nizeyimana, yibukije ko ibyaha byinshi bikorwo nijoro, cyane iyo nta rondo rihari ngo ribakumire cyangwa se ribime icyuho. Ati: “Gutema amatungo, gutega abantu, gupfumura amazu n’ibindi, byose bikorwa nijoro iyo nta rondo rihari ngo ribakumire”.
Uyu muyobozi yibukije kandi ko umuntu utitabira irondo ahanwa ibihano birimo no gucibwa amande, ndetse n’uza ku irondo yasinze akaba agomba kubihanirwa kuko aho gucunga umutekano aba aje kuwuhungabanya.
Hibukijwe kandi ko igihugu cyose ari nyabagendwa amasaha yose y’umunsi. Bityo abaturage bakaba bagomba kugira uruhare mu kwirindira umutekano, kugirango hatazagira ibice bimwe na bimwe byishyira mu kato kubera ibikorwa bibi.
Abatuye umurenge wa Kinigi banasabwe kugendera kure umuco wo kwihanira, kuko byabonetse ko hari abahitamo kutitabaza ubuyobozi, nyamara ngo icyaha cyidakwiye guhanishwa ikindi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles