Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubavu: abanyamuryango ba FPR barasabwa guteza imbere ibikorwa by’imidugudu

$
0
0

Rubavu: abanyamuryango ba FPR barasabwa guteza imbere ibikorwa by’imiduguduInama yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi taliki ya 12 Gicurasi, 3013 mu karere ka Rubavu basanze bakwiye guteza imbere ibikorwa by’amajyambere ku rwego rw’imidugudu kugira ngo bishobore kugera ku gihugu cyose.

Sheikh Bahame Hassani, Chairman   w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu atangaza ko umunyamuryango nyawe ari uharanira kuwuteza imbere no kuwuhoza kumutima, avuga ko abanyamuryango bagombye guhora baharanira iterambere ryaho batuye n’imibereho y’abo bari kumwe.

Sheikh Bahame akaba yarashoboye gutangariza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko akarere ka Rubavu kamaze gushyira kuri Konti amafaranga agera kuri miliyoni 180 zagenewe ikigega  Agaciro developpement Fund ariko ko abanyamuryango batagomba kudohoka kuko gufasha igihugu kwigira  nk’imwe munshingano z’abanyamuryango bakunda igihugu.

Nubwo abanyarwanda basabwa guharanira kwigira no gufasha igihugu kubigeraho, ngo u Rwanda rwubakiye k’umutekano rufite kandi ugomba gukomeza kubaho, abanyamuryango basabwa guharanira ko hatagira icyawangiza. Gen. eric Murokore  nawe yasabye abanyamuryango kuwuharanira bagira uruhare mu guhosha ibyawuhungabanya nk’amakimbirane mu midugudu.

Mu gihe akarere ka Rubavu umuganda udakunze kwitabirwa, Gen.Murokore akaba yongeye gusaba abanyamuryango kwitabira umuganda kuko ari ibikorwa byiyubakira igihugu, bikaba n’ibikorwa bihuza abanyarwnada mu kunga ubumwe.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu bari mu nama nyunguranama bitekerezo bakaba barayishoje bumvikanye ko bagiye gukomeza kwita kubikorwa by’iterambere mu midugudu hamwe no kurwanya amakimbirane mu guteza imbere imibanire myiza n’umutekano.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles