Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Urubyiruko ntirukwiye kuba umutwaro w’Igihugu, ahubwo rwaba igisubizo- Depite Renzaho

$
0
0

Urubyiruko ntirukwiye kuba

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rurakangurirwa kwirinda kuba umutwaro ku gihugu ahubwo rugashishikarizwa gushingira ku mahirwe igihugu cyaruhaye kugira ngo rubashe gutanga ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu, by’umwihariko kwihangira imirimo.

Ubu butumwa bwatanzwe na Depite Renzaho Giovanni ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 10/05/2013 yari mu Nteko Rusange y’Urubyiruko rw’akarere ka Nyamasheke, ifite intego y’uko urubyiruko rugomba kwigira.

Iyi Nteko Rusange y’Urubyiruko rw’akarere ka Nyamasheke yahuje inzego z’urubyiruko zitandukanye zituruka hirya no hino mu mirenge 15 igize aka karere, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye ziganisha ku ruhare rw’urubyiruko muri gahunda zitandukanye zo kwiyubaka no kubaka igihugu.

Depite Renzaho Giovani wari waje kwifatanya n’uru rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke yabasabye ko bakwiye gufata iya mbere bakaba igisubizo ku gihugu cyababyaye aho kugira ngo bahinduke umutwaro kandi ari bo “mbaraga z’Igihugu”.

Depite Renzaho yagaragarije urubyiruko ko leta y’u Rwanda hari amahirwe atandukanye yagiye igenera urubyiruko nko kurushyira mu nzego zifata ibyemezo ndetse no gushyiraho gahunda y’uburezi kuri bose kugira ngo buri muntu wese abashe kujijuka, bityo abashe kwiteza imbere. Ku bw’aya mahirwe, uyu mudepite asanga urubyiruko rukwiye kuyubakiraho kugira ngo rubashe kwiteza imbere ubwarwo kuko ari na byo bifasha igihugu gutera imbere muri rusange.

Andi mahirwe urubyiruko rugomba kubyaza umusaruro ni gahunda zitandukanye zigenda zishyirwaho zishishikariza urubyiruko kugira ibitekerezo bifatika by’imishinga ibyara inyungu, kandi leta y’u Rwanda, binyuze mu bigega by’ingwate yagiye ishyiraho ikaba yishingira bene iyo mishinga ku kigero kigera kuri 70%.

Urubyiruko rw’akarere ka Nyamasheke rukaba rushishikarizwa kwihangira imirimo kandi rwirinda ingeso yo gusuzugura akazi, by’umwihariko ku bantu banyuze mu ishuri, aho usanga benshi muri bo binemfaguza akazi kamwe na kamwe kandi kabasha gutanga umusaruro.

Mu rwego rwo kuba urubyiruko ruharanira kwigira, urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rurasabwa kurushaho kugira ibitekerezo byo kwihangira umurimo kuruta gutegereza kujya gushaka akazi hirya no hino kuko abantu benshi babashije gutera imbere ni abagiye bihangira imirimo, kandi nk’uko byagaragaye mu ngero zatangiwe muri iyi Nteko Rusange y’Urubyiruko ni uko abenhi bagiye batera imbere babaga bahereye kuri duke.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yasabye urubyiruko rw’aka karere gukorera ku ntego kugira ngo rubashe gutera imbere kuko iyo umuntu afite intego ari na bwo agena ibizatuma abasha kuyigeraho.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles