Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza Mukandoli Grace arasaba abaturage kugira uruhare rugaragara mu kwicungira umutekano. Hari abajura baherutse gutera ingo ebyiri zo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, basiga batemesheje imihoro ba nyir’izo ngo nyuma yo kubasaba amafaranga.
Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro rya tariki 02/05/2013, abo bajura bakaba baraciye mu rihumye abari baraye irondo kubera ko imvura yari iri kugwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange asaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano, kandi bagatanga amakuru ku muntu uwo ari we wese babonye aho batuye batamuzi, kugira ngo inzego zibishinzwe zigenzure neza niba adashobora guhungabanya umutekano.
Abakuru b’imidugudu na bo barasabwa gukurikirana umunsi ku munsi amakuru yo mu ngo bayobora mu rwego rwo kurushaho gucunga no kubungabunga umutekano w’abaturage.
Kugeza ubu ngo abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Mukarange no mu yindi mirenge y’akarere ka Kayonza bari gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwirinda ko hagira umugizi wa nabi wongera guca mu rihumye abaturage agakora ibikorwa bihungabanya umutekano.
Ibyo bigaragarira mu bikorwa by’imikwabo imaze iminsi ikorwa mu bice binyuranye by’akarere ka Kayonza, aho inzererezi n’abandi bantu badafite ibyangombwa bagiye batabwa muri yombi. Nk’umukwabo wakozwe tariki 06/05/2013 wataye muri yombi inzererezi 31 zitagira ibyangombwa, hakaba harimo n’abanyamahanga batatu, Umugande umwe n’Abarundi bane.
Gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru y’ahari amakimbirane muri rusange, ngo byatuma impfu zituruka ku makimbirane yo mu ngo zicika burundu nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yabivuze tariki 18/04/2013.
Icyo gihe nanone umugabo witwa Sebuhoro Daniel wo mu kagari ka Rurambi mu murenge wa Nyamirama yari yishe umugore we n’umwana we w’amezi atatu abicishije umuhoro, na we ahita yitera ibyuma ku buryo bamujyanye kwa muganga ari intere.
Ubwo bugizi bwa nabi bumaze iminsi buvugwa mu bice binyuranye mu karere ka Kayonza, ni bwo butuma abatuye muri ako karere bashishikarizwa kurushaho kwicungira umutekano, kuko batabigizemo uruhare bitakorohera inzego z’umutekano.