Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyabihu: abaturage beretswe ubwoko 2 bwa Grenade kugira ngo bazimenye, nibazibona bajye batanga amakuru ku babishizwe

$
0
0

Nyabihu: abaturage beretswe ubwoko 2 bwa Grenade kugira ngo bazimenye, nibazibona bajye batanga amakuru ku babishizweAkarere ka Nyabihu ni akarere kagaragayemo intwaro nyinshi  za Gisirikare zagiye zerekanwa n’abaturage ugereranije n’utundi mu ntara y’Iburengerazuba, nk’uko Gouverneur w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin yabidutangarije.

Imirenge ya Karago, Jenda, Mukamira na Rambura ikaba ariyo ikunze kubonekamo ibikorwa bibi bidashimishije, birimo ubwicanyi bukoresheje imbunda, intwaro za Gisirikare, ariko kandi  ngo ni naho haboneka izi ntwaro nyinshi  za Gisirikare nka Grenade, zigatangwa zitarakora ibara,nk’uko Gouverneur Kabahizi abivuga.

Kuba inyinshi ziboneka zitarakora ibara akaba abishimira abaturage. Ariko akaba avuga ko uko  ziboneka ari nyinshi, bivuga ko hashobora kuba hari n’izindi nyinshi batabona,ari nayo mpamvu bashishikariza abaturage,mu gihe bazibonye kujya bazishyikiriza inzego z’umutekano nk’abasirikare na Police,aho kugira ngo bazahanwe n’itegeko ryo gutunga ibikoresho bya gisikare mu buryo butemewe.

Kuri iyi ngingo yo gushishikariza abaturage kwicungira umutekano,gutanga amakuru ku cyawuhungabanya ndetse no kujya bashyikiriza intwaro za gisirikare ababishinzwe igihe bazibonye,General Major Mubaraka Muganga uhagarariye ingabo mu ntara y’Iburengerazuba,akaba yeretse abaturage ubwoko 2 bwa Grenade butandukanye kugira ngo nibazibona bajye bihutira kubimenyesha abashinzwe umutekano nka Police n’abasirikare.

Yongeyeho ko intwaro nka Grenade ari mbi cyane kandi ishobora guhitana abantu benshi igihe ituritse. Niyo mpamvu yashishikarije abaturage ko mu gihe bayibonye batazajya bayikoraho,ahubwo bazajya bashyira ikimenyetso aho bayibonye,bakihutira kubimenyesha abashizwe umutekano kugira ngo baze bayikureho.

Akarere ka Nyabihu kakaba karakunze kubamo abacengezi cyane,kakaba kandi gahana umupaka n’ibihugu nka Congo ahagiye hajya abantu benshi bahunganye intwaro, hakaba n’imitwe myinshi y’abarwanyi,ibi  bikaba bifitanye n’isano n’intwaro za Gisirikare zigenda ziboneka muri aka karere nk’uko byagiye bigarukwaho.

Iyi akaba ariyo mpamvu mu ruzinduko rwa Gouverneur w’Intara aka karere gaherereyemo,abaturage bashishikarijwe cyane kwicungira umutekano,dore ko muri aka karere hagiye hanagaragara ubwicanyi bukoreshejwe intwaro za gisirikare,abaturage kandi basabwe kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri utu duce.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles