Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Abagenerwabikorwa ba VUP bishyize hamwe ngo baharanire kwigira.

$
0
0

Nyamagabe: Abagenerwabikorwa ba VUP bishyize hamwe ngo baharanire kwigira.Abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program 2020) bafashe umwanzuro wo kwishyira hamwe bakajya bizigamira bagamije kuzakora umushinga wabateza imbere bityo bagatera intambwe bagana ku kwigira, ndetse bakaba banabona icyo basigarana mu gihe iyi gahunda ya VUP yaba ihagaze.

Ubwo twasuraga abagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Cyanika bahabwa inkunga y’ingoboka (direct support) kuwa gatatu tariki ya 08/05/2013, umwe mu bayihabwa witwa Murereyimana Drocella wo mu kagari ka Karama mu murenge wa Cyanika yatangaje ko iyi nkunga y’ingoboka yamufashije mu kwiyubaka, kuko ngo yari umukene kugeza n’ubwo yari yarakuye abana mu ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri ndetse akaba atarabashaga no kubagaburira neza, ariko ngo kubera iyi nkunga yabashubije ku ishuri, arabagaburira ndetse akaba yaranabashije kugura agatungo.

Murereyimana akomeza avuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi bubareberera basanze badakwiye kumarira inkunga y’ingoboka mu nda gusa, ahubwo ko bagomba kwizigama bagakora ubworozi bw’ingurube bityo igihe VUP yazaba itakibafasha bakaba hari icyo bakuyemo, ubu bakaba bamaze kwizigamira akabakaba miliyoni esheshatu.

Honorable Senateri Mukankusi Perina aganira n’aba bagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Cyanika, yabashimiye kuba barumvise ko inkunga bahabwa atari iyo kubaramutsa umunsi umwe ahubwo bagateganyiriza ejo hazaza bagamije kwigira, akavuga ko ibi bazabisangiza n’abandi bo hirya no hino bityo nabo bakabigana.

Mu murenge wa Cyanika hakorera igice kimwe cya gahunda ya VUP cyo gutanga inkunga y’ingoboka hafashwa ingo zigera kuri 333, muri zo 216 zikaba ziyobowe n’abagore. Mu mwaka utaha w’ingengo y’imari biteganijwe ko n’izindi gahunda zisigaye arizo ziha inguzanyo abashoboye gukora imishinga ndetse no guha akazi abashoboye gukora bagahembwa zizatangizwa muri uyu murenge nk’uko Mukanoheri Alphonsine ukurikirana ibikorwa bya VUP muri uyu murenge ndetse n’uwa Kamegeri abitangaza.

Gahunda yo kwizigamira mu bagenerwabikorwa ba VUP iri mu karere kose

Si mu murenge wa Cyanika gusa abagenerwabikorwa ba VUP bizigamira kuko no mu yindi mirenge umunani isigaye VUP ikoreramo nabo bashyize hamwe ndetse hamwe na hamwe imishinga ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa nko mu murenge wa Kibumbwe batangiye ubworozi bw’ingurube nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe gukurikirana gahunda ya VUP mu karere, Habumugisha Yacinthe.

Abakora imirimo itandukanye bagahembwa muri iyi gahunda ya VUP nabo bayobotse inzira yo kwizigamira aho batanga 10% by’ayo bahembwe buri gihe.

Mu karere kose abagerwabikorwa bamaze kugira ubwizigame bungana na miliyoni 33 n’ibihumbi 829 n’amafaranga 700 y’u Rwanda kandi ngo barakomeje, akazakoreshwa mu mishinga ijyanye n’ubworozi bw’ingurube, ubuhinzi n’inyubako zitandukanye bitewe n’icyo abo mu murenge runaka bahisemo gukora.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles