Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

U Rwanda na IOM batangije gahunda nshya yo gufasha abatahuka gusubira mu buzima busanzwe.

$
0
0

U Rwanda na IOM batangije gahunda nshya yo gufasha abatahuka gusubira mu buzima busanzwe.Leta y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango IOM imaze gutangiza uburyo bushya bwo gufasha Abanyarwanda batahuka gusubira mu buzima busanzwe mu buryo burambye kandi bufatika. Igishya kiri muri ubu buryo ni uko Abatahuka bazajya bafashwa mu buryo bukomeye nko kubakirwa no kwiga. IOM yo ivuga ko amahoro ari mu Rwanda ari amahirwe abakiri hanze badakwiye kwirengagiza.

Iyi gahunda nshya izatwara miliyoni eshatu z’amadolari mu gihe cy’umwaka (ni ukuvuga hafi miliyari ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda), izagera ku Banyarwanda batahutse n’abandi bagowe n’ubuzima bagera ku bihumbi bitanu.

Uretse gufasha mu buryo bufatika abatahuka, izanatanga urugero ku bakiri hanze bagiseta ibirenge mu gutahuka. Ibi ngo bizatuma abagera ku bihumbi 70 bakiri mu bihugu bitandukanye, babasha gutaha mbere y’uko itariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka igera, dore ko ariyo izarangirana n’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze mbere y’umwaka wa 1998.

Iyi gahunda ntitandukanye n’ibyari bisanzwe bikorwa byo gufasha abatahuka muri rusange. Ariko urebye ubufasha bugiye guhabwa abanyarwanda bagera ku 5000, harimo itandukaniro. Ministre ushinzwe impunzi n’ibiiza Seraphine Mukantabana watangije ku mugaragaro iyi gahunda, yavuze ko ibyo aba baturage bazafashwa bizatuma binjira neza mu buzima busanzwe.

Ministre Mukantabana yabivuze muri aya magambo:“hari abazafashwa kubaka, hari abazafashwa kwiga bakagira umwuga ubafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi. Bitandukanye rero n’uko twabafashaga kuko bahabwaga ibiribwa ariko ugasanga bibasaba kongera kwishakamo ubushobozi igihe kirekire mbere y’uko bongera gusubira mu buzima busanzwe”.

Kimwe mu bibazo abakiri hanze bavuga ko kibabangamiye ngo ni uko hari abataha bagasanga ibyabo byarigabijwe n’abandi, ariko Ministre Mukantabana aratanga icyizere ko icyo kibazo cyafatiwe ingamba.

Yagize ati: “Sinavuga ko iki kibazo cyarangiye 100% ariko Guverinoma yagifatiye ingamba zifatika, zirimo ubuvugizi, abo dushakira ababunganira mu by’amategeko mu gihe bigeze mu nkiko n’ibindi. Icyo kibazo rwose ntigikwiye kugira uwo kibuza gutaha”.

Catherine Northing, wari uhagarariye umuryango IOM, yatubwiye ko abavuga ko mu Rwanda hakiri ibibazo atabyumva, kuko hari umutekano usesuye n’amahoro bigaragarira buri wese. Northing avuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yiswe “ngwino urebe” ku buryo nta numwe utazi uko ibintu bimeze mu Rwanda, bitandukanye n’ibyo baba bibuka.

Abanyarwanda barebwa n’irangira ry’ubuhunzi bakiri hanze ni 70.000, bikaba bigaragara ko hakenewe ingufu zo korohereza abashaka gutaha, kuko igihe gisigaye ari gito ugereranyije n’umubare w’abakiri hanze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles