Nzabaregerimana Emmanuel ni umusore urangije amashuri yisumbuye, jenoside yakorewe abatutsi ikaba yarabaye akiri umwana muto. Uyu musore, avuga ko ngo bamukuye ahitwa i Murambi hari harahungiye abatutsi benshi hakaba haraguye abari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50, akaba atazi ababyeyi be, abavandimwe, yewe ngo ntazi n’agace bakomokamo.
Mu buhamya bwe, Nzabaregerimana agira ati : “Bankuye i Murambi, umubyeyi wankuyeyo ni umugabo ngo bita Munyakayanza, anshyiriye umugore we ntiyanyemera. Ndangije ngirirwa impuhwe n’umubyeyi bitaga Gatima Madina aranyirerera tugerana muri 1999 baza kubona nta bushobozi afite bwo kundera banjyana mu kigo cy’imfubyi. Nakomeje kubamo, hashize imyaka ibiri nibwo yaje kwitaba Imana ubwo nsigara ndi njyenyine. Ubu nakuze nta muryango nzi, nta muntu wo muri famille n’umwe nzi”.
Kugeza ubu Nzabaregerimana aba mu kigo cya Village SOS Gikongoro ari naho akesha ubuzima, n’ubwo akarere kamutekerejeho kakamuha inzu ndetse kakaba gatekereza no kumuremera ngo abe yatangira agashinga gaciriritse, mu gihe agitegereje ngo arebe ko amanota yagize yamwemerera gukomeza amashuri ye muri kaminuza.
Ubwo yatangaga ikiganiro mu muhango wo kwibuka by’umwihariko abatutsi biciwe i Murambi tariki ya 21/04/2013, Honorable Sénateur Bizimana Jean Damascène yatangaje ko jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yahemukiye abana cyane kurusha abantu bakuru, ngo kuko hari abana basigaye batazi ababyeyi babo cyangwa se abavandimwe, yewe batanamenye n’uko basaga.
Ati : “Abantu jenoside yahemukiye cyane ni abana kandi byakozwe n’abakuru. Abana barokotse, abana birera ubu ni bakuru bafite ikibazo cy’uko batazi ababyeyi babo uko basaga, batazi uko bakuru babo basaga, uko ba nyina wabo basaga, uko ba sewabo basaga n’ibindi ”.
Akomeza atangaza ko abantu jenoside yakorewe abatutsi yabaye ari bakuru byibuze bafite amahirwe yo kuba bibuka uko ababo bapfuye basaga, ariko ngo abari abana nta n’ishusho y’abo bibuka bafite mu bwonko bwabo.
“Twebwe turabazi twibuka abo dufitiye ishusho. Abari abana nta shusho bafite. Icyo ni ikintu gikomeye cyane cyerekana ububi bwa jenoside yakorewe abatutsi,” Senateri Bizimana.
Abana nk’aba bakeneye kwegerwa kurushaho kugira ngo abantu bakuru babafashe kuva muri ako gahinda ndetse banabafashe kwiyubaka haba ku mutima ndetse no mu bushobozi, bityo batere intambwe bagana ku kwigira nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 ibivuga.