Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, kureka kunywa ndetse no gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko kica ubuzima.
Tariki ya 02/05/2013, ubwo Guverineri Bosenibamwe Aimé yifatanyaga n’abanyakinyababa mu muganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Musasa, yasabye abo baturage ko kuba baturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bakwiye gufata iyambere barwanya kanyanga ituruka muri Uganda.
Asobanurira abo baturage ububi bwa kanyanga muri aya magambo: “Kanyanga iyo uyinyweye ijya mu bwonko. Amaraso yawe aba amazi. Ubwonko bwawe ntibutekereze neza…ubwo bumuga bwawe witeje ukabwimurira no kubana bawe, no ku muryango wawe…”
Umurenge wa Kinyababa uhana umupaka na Uganda. Ku mupaka ubitandukanya nta kintu gihari kigaragaza umupaka. Nta na gasutamo ihari kuburyo abashaka kujya muri Uganda bajyayo babanje kwerekana ibyangombwa.
Ibyo bituma abanyakinyababa bajya muri Uganda uko bishakiye banyuze mu nzira zitemwe bita “panya”. Abanyura izo nzira bakunze kwita “abarembetsi” nibo bagura kanyanga muri Uganda bakaza kuyicuruza mu Rwanda.
Abobarembetsi nibo bakwirakwiza iyo kanyanga mu duce dutandukanye mu Rwanda. Bisobanura ko Kinyababa ari irembo rinyuzwa mo kanyanga icuruzwa henshi mu Rwanda.
Guverineri Bosenibamwe akomeza asaba abanyakinyababa gutanga amakuru y’abantu baba bacuruza kanyanga.
Agira ati “…niyo mpamvu nsaba abaturage ba Kinyababa ko nabo bahagurukira gufasha Leta mu kurwanya icyo kiyobyabwenge by’umwihariko batungira agatoki uwo ari we wese waba ukinywa cyangwa se waba agicuruza cyangwa akaba ikitso cy’abagicuruza abo aribo bose.”
Akarere ka Burera muri rusange gahana imbibi na Uganda. Kanyanga igaragara muri ako karere ituruka muri icyo gihugu. Ubuyobozi bw’ako karere bwashyize ho ingamba zo kurwanya kanyanga nubwo idacika burundu.
Zimwe muri izo ngamba harimo gukaza irondo, gushyira mu bikorwa gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi mu rwego rwo gufata abantu bacuruza cyangwa banywa kanyanga. Kanyanga yafashwe bayimenera mu ruhame kugingo bereke abaturage ububi bw’icyo kiyobyabwenge.
Ikindi ni uko hagiye ho amategeko ahana abafashwe bacuruza cyangwa banywa kanyanga. Mu ka rere ka Burera abafatiwe muri ibyo byaha urubanza rwabo rucibwa mu ruhame.