Nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mubaturage bo mu mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye badohotse kugikorwa cy’umuganda rusange, ubuyobozi burababurira ko nibatisubiraho bagiye guhagurukirwa maze bagacibwa ibihano biteganywa n’itegeko.
Bimwe muri ibyo bihano ni gucibwa amafaranga ibihumbi bitanu kumuntu utitabiriye umuganda no gucibwa amafaranga yongeweho igifungo kugera kumezi 6, kumuntu ugandisha abandi kujya mu muganda.
Bwana Harerimana Providence uhagarariye imiryango itegamiye kuri leta mu karere ka Muhanga akaba n’umwe mubantu 8 bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda mu karere akaba avuga ko abaturage benshi basigaye bafata umunsi w’umuganda nk’ikiruhuko biboneye cyane cyane abakozi.
Uyu muyobozi atanga urugero rw’umwe mumidugudu igize akagari ka gahogo yakoreye mo umuganda yheruka, ubundi ubarurwa mo byibura abantu 350 bagombye gukora umuganda ariko akaba yarahasanze abatarenga 40.
Uretse abantu bakorera umuganda mumatsinda ahanini ashingiye kubikorwa bahuriye ho nk’abacuruzi, abatwara ibinyabiziga n’abandi usanga bitabira umuganda kuko uwusibye ahanwa mwitsinda rye, abandi baturage ngo baradohotse. Ibyo kudohoka kumuganda ariko abayobozi bo muri komite z’imidugudu nabo ngo bakaba babigiramo uruhare kuko usanga ibikorwa byose babiharira umuyobozi w’umudugudu.
Mugihe bamwe mubaturage batanga impamvu yuko batamenya aho umuganda wakorewe, harerimana akaba avuga ko icyo kibazo cyakemuwe n’ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko nyuma y’umuganda abawitabiriye bazajya batandukana bamaze kumvikana aho uwubutaha uzabera. Uretse umuganda, ikindi gikorwa abaturage badohotseho muri uwo mujyi ngo ni ugutanga imisanzu yo guhemba inkeragutabara zirara irondo nabyo bikaba bikwiye gukosorwa.