Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: Ntitukibuke mu gihe cyo kwibuka gusa

$
0
0

Huye: Ntitukibuke mu gihe cyo kwibuka gusaIgitekerezo cy’uko abantu badakwiye kwibuka abazize jenoside mu gihe cyo kwibuka gusa cyatanzwe na Siboyintore Theodate, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Tumba, ubwo abaturage bo muri uyu Murenge bari bateraniye ku rwibutso rw’ahitwa ku Gateme, mu gikorwa cyo kwibuka abazize jenoside.

Siboyintore ati “Abantu bacu, iyo tubibuka tuba turi kumwe na bo igihe cyose, no mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nk’uko dushima ubuyobozi bwa Leta kuba bwaraduhaye uyu mwanya wo kwibuka, ndasaba nshikamye ko tutazajya twibuka muri iki gihe gusa.”

Yakomeje asaba ko kwibuka byajya biba no mu minsi isanzwe, yemwe no mu birori byo mu ngo: igihe abantu bashyingije, igihe babatirishije, …

Yunzemo ati “Igihe twabatirishije, aho wicaje umuntu wumva w’icyubahiro, ukavuga uti hariya hakagombye kuba hicaye papa kanaka, … cyangwa mama runaka, … mukuru wanjye runaka, … “

Na none ati “Ibyo bizajya bituma n’abitabiriye ibyo birori bumva ko abo bantu tukiri kumwe na bo mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles