Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu iterambere rya Musanze

$
0
0

Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu iterambere rya MusanzeUrubyiruko rutuye mu karere ka Musanze rurasabwa kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere ry’akarere, kuko aricyo cyiciro gifite imbaraga, ndetse bakaba ari bo benshi batuye akarere ka Musanze.

Kuri uyu wa gatatu tariki 24/04/2013, ubuyobozi bwa njyanama bwaganiraga n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze bibumbiye mu ihuriro JADF Musanze, kugirango batange ibitekerezo  kuri gahunda z’imyaka itanu z’iterambere rya Musanze UDPRS 2.

Nk’uko byasobanuwe na Rafael Rurangwa, perezida wa njyamanama y’akarere ka Musanze, ngo barebye ibikorwa by’iterambere bishoboka muri Musanze, niko kubizanira abafatanyabikorwa kugirango babitangeho ibitekerezo mbere y’uko byemezwa.

Yavuze kandi ko akarere ka Musanze kagaragaza ubushobozi mu guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ibindi, gusa ngo ibi byose bigomba kugaragaramo uruhare runini rw’urubyiruko.

Ati: “Ntabwo twavuga iterambere ry’akarere ka Musanze hatitawe ku rubyiruko, kuko igice kinini cy’abatuye aka karere bari muri icyo kiciro”.

Kuri uyu munsi kandi hanenzwe abantu badaha agaciro ibijyanye n’imitangire ya serivisi, nyamara, ari umusingi w’iterambere ry’ubucuruzi. Cyakora abadashyira imbaraga muri iki gice ngo nibo bambere bizagiraho ingaruka.

Ati: “Twanenze abantu badaha agaciro imitangire ya serivise. Nyamara nibo bambere bizagiraho ingaruka, cyane ko hari abandi biteguye gukora ibyabananiye, kandi ubucuruzi bwabo buzahazaharirira”.

Ubwishingizi mu buhinzi burakenewe

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Musanze, avuga ko mu bitekerezo byakusanyijwe kuva umwaka ushize byerekanye ko abahinzi bifuza kugira ubwishingizi mu buhinzi kugirango barusheho gukora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga.

Yagize ati: “Muri gahunda y’imyaka utanu, hatekerejwe ku bijyanye no gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe tugeze mo. Gusa abahinzi basanze bakwiye kugira ubwishingizi bushingiye ku buhinzi, mu rwego rwo gukora ubuhinzi bwabo batuje”.

Igitabo cy’ibitekerezo by’abatuye akarere ka Musanze ku bijyanye na gahunda z’iterambere mu myaka itanu iri imbere, kigizwe n’ibitekerezo by’abaturage byakusanyijwe kuva ku rwego rw’umudugudu, bishyirwa hamwe ku nkunga ya minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Muri gahunda ya EDPRS 2 mu karere ka Musanze, ngo bazita ku bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo, kuko nta terambere rirambye ryagerwaho uru rwego rudatejwe imbere, by’umwihariko Musanze, ahantu bari guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo.

Muri aka karere kandi ngo bazita ku bijyanye no guhashya icyorezo cya SIDA, cyane mu rubyiruko, kuko imibare igaragaza ko kuri ubu iyi ndwara yibasiye ku rugero ruri hejuru abantu babarirwa mu rubyiruko.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles