Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rubavu bibumbiye mu ihuriro ry’akarere JAD Icyerekezo, batangiye umwiherero n’inzego z’akarere n’imirenge kugirango baganire imikoranire yarushaho gufasha akarere kwihuta mu iterambere, abaturage bafashwa kurwanya ubukene.
imiryango nyarwanda idashamikiye kuri Leta hamwe n’ituruka hanze, abanyamadini n’amatorero hamwe n’abayobozi b’imirenge bari mu bitabiriye umwiherero kugira ngo bahuze ibitekerezo byafasha umuturage kuva mubucyene bafatanyirije hamwe cyane ko aribo bakorana nawe cyane kandi bakamenya ibyo acyeneye.
Ariko muri uyu mwiherero, inzego z’ubuyobozi hamwe n’abafatanyabikorwa bakazashobora kunoza uburyo bwo gutegura ibikorwa no kubishyira mu bikorwa bagendeye kuri gahunda ziba zemejwe, hakazabaho no kuganira kubibazo abafatanyabikorwa bahura nabyo mu guteza imbere umuturage n’akarere kugira ngo harebwe uko byashakirwa ibisubizo.
Akarere ka Rubavu bikaba biteganyijwe ko mu mwiherero kazagaragariza abafatanyabikorwa ibyo kabacyeneyeho bakaganira uburyo byashyirwa mu bikorwa.
Nzabonimpa Anselme, ukuriye JADF muri rubavu avuga ko bizatuma abafatanya bikorwa bashyira imbaraga aho akarere kabacyeneye aho gushyira ingengo y’imari nini mu guhemba abakozi no kubongerera ubushobozi kandi hari aho bakunganiye akarere n’abaturage mu itembere.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan avuga ko kunganirana n’abafatanyabikorwa bizafasha akarere kwesa imihigo, ndetse bikaba byaba byiza akarere kagiye kagira amasezerano abafatanyabikorwa basinyana n’akarere kugirango utabikoze abibazwe.