Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bunamira abazize Jenoside
Abahagarariye Police y’Igihugu mu Turere twose tugize Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, kuwa 17 Mata 2013 bunamiye abazize genocide yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.
Iyi gahunda ikaba yari igamije gufata mu mugongo abacitse kw’icumu no kubaha icyizere ko genocide itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Abahagarariye Polisi muri utwo Turere bari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Gatsibo bunamiye inzirakarengane, banashyira indabo kumva zishyinguyemo Imibiri yabazize genocide.
Aba bapolisi baboneyeho umwanya wo kumva ubuhamya bwa genocide yakorewe mu cyahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste, basobanuriwe ko genocide yakorewe muri aka gace ifite umwihariko wo kuba yarakozwe mu gihe gito kandi igahitana umubare w’abatutsi benshi nkuko byasobanuwe n’Uhagarariye umuryango IBUKA mu Karere ka Gatsibo Niyonziza Felecien.
Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba RPC Assistant Commissionner of Police Elias Mwesigye, yasobanuye ko igikorwa bakoze cyo kunamira abazize genocide bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro kigamije kwifatanya n’abarokotse genocide yakorewe abatutsi, hazirikanwa insanganya matsiko yuyu mwaka yo kwibuka ariko buri wese aharanira kwigira.
Yagize ati:”Twizeye tudashidikanya ko nta genocide izongera kubaho kubera imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida wa repubulika Paul Kagame, kandi turagaya abari bashinzwe kurinda abaturage bagize uruhare mu kwica izi nzirakarengane”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yashimye imikoranire myiza hagati ya Police n’Akarere ka Gatsibo asaba ko Polisi y’Igihugu yakomeza gukorana n’abaturage mu guhashya bamwe mu bakirangwaho ingengabitekerezo ya genocide barangwa n’amagambo yo gusesereza abacitse kw’icumu.
Ibi bikorwa byo kunamira abazize Jenocide yakorewe abatutsi byakozwe n’abahagarariye polisi y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, byiyongera ku bindi bikorwa polisi y’igihugu isanzwe igiramo uruhare birimo gufasha abatishoboye barimo n’abacitse kw’icumu.