Ubuyobozi n’abakozi b’ibigo: Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Komisiyo y’amatora n’Ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta, bifatanyije n’abandi banyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye, ku cyicaro ibyo bigo bikoreraho uko ari 3 ku Kimihurura,tariki 13/4/2013 aho abacyitabiriye babanje gufata umunota bacecetse bibuka abazize Jenoside.
Iki gikorwa cyari gihuriweho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Komisiyo y’Amatora ndetse n’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta, hakaba hari n’imiryango ifite ababo bishwe muri jenoside bakoreraga bimwe muri ibyo bigo.
Ikiganiro cyatanzwe n’intumwa ya CNLG, cyibanze kuri bimwe mu bimenyetso byaranze amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. naho icyatanzwe n’intumwa ya Ministeri y’Ingabo cyavugaga kwibuka hafatwa ingamba zo kwigira mu rwego rw’umutekano imbere no hanze y’igihugu.
Ibi biganiro byose byagiye bigaruka ku bubi bwa Jenoside n’ingaruka zayo bityo buri wese akaba asabwa guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Kurushaho kwegera abacitse ku icumu kandi hakabaho no guhanahana amakuru afasha mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu izina ry’ibigo byateguye icyo gikorwa, Komiseri Mukuru wa RRA Ben Kagarama Bahizi yongeye kwibutsa ko ari inshingano za buri munyarwanda kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside kugira ngo zisubizwe agaciro zambuwe zicwa urw’agashinyaguro. Avuga kwibuka bituma umuntu amenya iyo ava n’aho yerekeza.
“Twiyemeje gufatanya n’abadi banyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane. Utibuka ntamenya iyo ava utibuka ntanamenya iyo ajya. Utibuka amateka mabi arisubira kandi gusubira ni bibi cyane biragayitse.” Ben Kagarama.
ibi bigo bya leta uko ari bitatu bikorera ku Kimihurura RRA, NEC, OAG byiyemeje guhora bugufi abacitse ku icumu mu kubatera inkunga ishoboka ari nako baharanira kwigira.