Abafatanyabikorwa 54 b’ihuriro ry’akarere ka Rusizi (JADF ISONGA Rusizi ) bo mumirenge yose 18 igize ako karere barasabwa kwicara bakungurana ibitekerezo kuva kurwego rw’imirenge kugera kutugari twose kugirango iterambere ryifuzwa rigere kuri buriwese. ibyo ni ibyatangajwe n’umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanya bikorwa b’akarere ka Rusizi mumahugurwa yabahuje y’iminsi 2 yabereye mumurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi kuwa 07/09/2012.
Ayo mahugurwa yateguwe kubufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’o mubuhorandi witwa SNV/RWANDA kubufatanye n’akarere ka Rusizi bigamije kongera ubushobozi ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi (JADF ISONGA RUSIZI) mu mirenge yose kugirango barusheho kuzuza inshingano zabo. Umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi (JADF) Mutarutinya Theogene yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kujya bahura bakungurana ibitekerezo kugirango iterambere rigere kuri buriwese akaba yanasabye abayobozi b’imirenge bitabiriye gushyira imbaraga muri iryo huriro kugirango ibikorwa by’iterambere byihute mu mirenge yo mucyaro
Abitabiriye amahugurwa barimo Kankindi atangaza ko bayishimiye kuko ngo bakoreraga mukajagari batazi imikorere ya JADF, ubu ngo bakaba bagiye gufata iyambere mu iterambere ry’umurenge ndetse n’abawutuye bose muri rusange bityo ngo bakaba basobanukiwe inshingano zabo muri iryo huriro ibyo bikazabafasha kugera kubikorwa by’iterambere ryifuzwa
Gatera Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bugarama atangaza ko icyo aya mahugurwa abasigiye ari uko bagiye kongera imbaraga mukwegera abifite ibikorwa bifatika mu rwego rwo guteza imirenge imbere nyuma yo gusobanukirwa n’imikorere ya JADF
ayo mahugurwa yahuje abanyamabanganshigwabikorwa n’abafatanyabikorwa ba JADF mumirenge yose 18 igize akarere ka Rusizi
Google+