Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gatsibo: Imibiri 69 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu cyumweru cy’icyunamo

$
0
0

Imibiri 69 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu cyumweru cy’icyunamo

Umuhango wo gushyingura wari witabiriwe n’abantu benshi

Imibiri 69 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 niyo yashinguwe mu cyubahiro mu Karere ka Gatsibo mu gihe cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Niyonziza Felicien, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gatsibo, avuga ko imibiri 69 yabonetse mu karere ka Katsibo yaturutse mu Mirenge ya Kiziguro, Kiramuruzi Murambi na Muhura.

Niyonziza akomeza avuga ko mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri, banashyinguye indi yari iri ahantu hameze nabi mu nzibutso zishaje, yose bayishyingura mu rwibutso rwa Kiziguro

Kuri ubu imibiri irenga ibihumbi 12 y’Abatutsi bazize Jenoside niyo ishyinguye neza mu rwibutso rwa Kiramuruzi.

Imibiri 69 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu cyumweru cy’icyunamo2

Mu rwibutso rwa Kiziguro hashyinguye imibiri irenga ibihumbi 12

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ko Jenoside yateguwe kuva mu gihe cy’abakoloni, anahamagarira abandi bazi ahari imibiri y’abazizie Jenoside ko bajya batanga amakuru, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ruboneza yagize ati: “Mbabazwa n’uburyo nyuma y’imyaka 19, tukiri mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byakabaye byararangiye nyuma y’imyaka itatu gusa Jenoside ibaye. Ni isoni ku bantu bazi aho iyo mibiri iherereye bakaba batahavuga”.

Yakomeje avugako ko ubwitabire bw’ibikorwa by’icyunamo bwageze ku kigero cya 97% ku masite yose mu midugudu, ndetse akaba anavuga ko abacitse ku icumu bagomba kubyaza umusaruro ubufasha Leta ibagenera mu gutegura ejo heza.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792