Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ibikorwa byo kwibuka mu cyumweru cy’ icyunamo byitabiriwe hejuru ya 95 % Iburasirazuba- Governor Uwamariya

$
0
0

m_Ibikorwa byo kwibuka mu cyumweru

Governor w’ intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette,aravuga ko ibikorwa byo kwibuka kunshuro ya 19  Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , abaturage bose bagenda babigira ibyabo mugihe mbere wasangaga byitabirwa n’abacitse ku icumu gusa.

 

Mu ntara yose y’uburasirazuba ubwitabire mu biganiro byo mucyumweru cy’ icyunamo ngo burenga 95% mu turere twose.

 

Mugusoza icyumweru cy’ icyunamo, Guverineri Uwamariya Odette wari wifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibihumbi bitanu n’ ijana na 42.

 

Guverineri yavuze ko yishimira ko abaturage bose bitabiriye gufata mu mugongo abacitse ku icumu  bafatanya kwitabira ibikorwa byari biteganijwe mu cyumweru cy’ icyunamo.

 

Yagize ati” Uyu mwaka wabaye nk’udutangaza bitewe n’uburyo abantu bari kwitabira ibikorwa byo kwibuka, twabonye ko uyu mwaka imyumvire yazamutse  kuko mu myaka yashize hari igihe byasabaga ko ubuyobozi bushyiramo ingufu ngo bitabire.”

 

Uyu muyobozi akomeza avuga icyi cyunamo cyabaye nk’umwihariko ugereranije n’indi myaka yabanje kuko nta n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya genocide byinshi byagaragaye muri iyi ntara ndetse ngo nta n’abacitse ku icumu bahohotewe nkuko byajyaga biboneka mu cyunamo.

 

Uhagarariye  umuryango Ibuka( umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi  mu Rwanda mu 1994,)mu karere ka Ngoma, Gihana Samson, nawe yemera ko imyumvire igenda ihinduka mu baturage kuko kwibuka babyitabira uko imyaka iza.

 

Ibiganiro bijyanye no kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi muri uyu mwaka wa 2013, byabaye umwihariko kuko  byabereye mu midugudu bitandukanye na mbere aho byaberaga ku kagali.

 

Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri ibihumbi bitanu n’ ijana na 42 bo mucyahoze ari komini Mugesera ubu hakaba ari mu mirenge ya Zaza, Gashanda, Mugesera na Karembo, wari witabiriwe n’ umunyamabanga muri ministeri y’ubuzima, governor w’intara y’ Iburasirazuba, munsenyeri wa diyosezi gatorika ya Butare Rukamba Frippo inzego za police n’ izagisirikare mu ntara no kurwego rw’igihugu.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles