Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : Babashije kurokoka babikesheje umusozi wa Nyabubare

$
0
0

Rutsiro : Babashije kurokoka babikesheje umusozi wa NyabubareAbaturage bo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bateraniye ku musozi wa Nyabubare tariki 12/04/2013 bibuka uruhare wagize mu kurokora bamwe mu bari bawuhungiyeho.

Umusozi wa Nyabubare ni umusozi muremure ufite impinga ndende ukaba wari uw’umusaza witwa Kadihira na we wishwe muri jenoside. Ni umusozi uzwiho kuba warafashije imiryango y’abatutsi bari batuye mu cyahoze ari segiteri Buhinga, komini Mabanza bari bawuhungiyeho.

Igikorwa cyo kwibukira kuri uwo musozi kitabiriwe n’abaturage b’umurenge wa Mushubati ndetse n’abacitse ku icumu rya jenoside bahoze batuye muri ako gace, icyakora abenshi muri bo bakaba basigaye batuye i Kigali n’i Rubavu. Mu bari baje kuhibukira harimo n’abuzukuru b’umusaza Kadihira.

Ababashije kurokoka muri ako gace hafi ya bose ngo banyuze kuri uwo musozi kuko imiryango yose ari ho yari yarahungiye.

N’ubwo umwanzi yaje kubarusha ingufu, ngo babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye menshi yari arunze hejuru kuri uwo musozi.

Ababashije kwivana kuri uwo musozi bahungiye ku Kibuye muri sitade ariko na ho baza kugabwaho ibitero bamwe barahagwa abandi bahungira mu bisesero.

Abacitse ku icumu rya jenoside bari batuye kuri uwo musozi bavuga ko n’ubwo abenshi bo mu miryango yabo bishwe, ariko batashize bose, kuri ubu bakaba bakora cyane kugira ngo baharanire kubaho neza.

Karenzi Theoneste yavukiye kuri uwo musozi wa Buhinga, ku bw’amahirwe abasha kurokoka, akaba asigaye atuye i Kigali.

Yagize ati : “Reka tubabwire ko turiho, kandi mbwire abanya Buhinga kugira urukundo kuko twavuye hano nta nshuti n’ababyeyi dufite, ariko aho dutuye turiho neza kandi twabonye imiryango,inshuti n’abavandimwe”.

Yabwiye abaturage bo muri ako gace kubisanzuraho kuko biteguye kubafasha mu kwiteza imbere n’ubwo babahemukiye.

Ubusanzwe abari batuye muri ako gace ngo barakundanaga, bakagabirana ndetse n’igihe umuturage waho arwaye agahekwa n’abarenga ijana.

Umusaza witwa Bugirimfura Faustin yavuze bajyanaga umurwayi kwa muganga ku Kibuye, bakagerayo umuntu ahetse rimwe gusa, hakaba n’abagerayo batigeze baheka.

Abitwaga abakiga bo mu Rutsiro ngo ni bo babanje kuhagaba ibitero bituma n’abandi bari basanzwe ari abaturanyi babo beza na bo babahinduka batangira kubica.

Umuturage wirwa Rukeribuga Alexis wari utuye kuri uwo musozi na we yashimiwe uruhare yagize mu guhisha no kurwana ku bahigwaga mu gihe hari abandi baturanyi babo bagawe kuba barazaga kubagabaho ibitero bambaye amashara mu maso kugira ngo batabamenya.

Icyakora hari bamwe mu bo ababazi bavuga ko biciwe muri iyo misozi ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka. Abahatuye ndetse n’abandi bose bazi amakuru kuri abo bantu basabwe gukomeza gutanga amakuru y’aho imibiri itaraboneka iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madame Nyirabagurinzira Jacqueline yasabye ababyeyi bagifite imyumvire ishingiye ku macakubiri kwirinda gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu bana kugira ngo jenoside itazongera ukundi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles