Tariki 15 Mata, hibukwa abatutsi bahoze batuye icyahoze ari komini Runda, bashorewe bakajya kujugunywa muri Nyabarongo. Bamwe batawemo barangije kwicwa, abandi batabwamo babona.
Nyuma y’urugendo ruva ku biro by’umurenge wa Runda, rwerekeza ku kiraro cya Nyabarongo, kuri uyu wa mbere tariki 15/4/2013, abaturage b’umurenge wa Runda bifatanyije n’abarokotse jenoside kwibuka inzirakarengane zajugunywe muri Nyabarongo muri jenoside yakorewe abatutsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Nyirandayisabye Christine, atangaza ko bahisemo kwibuka kuri iyi tariki, kuko tariki 15/4/1994 ariho abakoze jenoside bapakiye imodoka abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Gihara; maze bakajya muri Nyabarongo bamwe babishe abandi bakicwa n’uruzi.
Iyo tariki kandi ngo ntizibagirana mu mateka ya Runda, kuko uwo munsi abatutsi bahoze bakorera icyahoze ari komini Runda barahizwe na bo baricwa.
Mukagasangwa Immaculee, umwe mu bajugunywe muri Nyabarongo ari muzima ariko uruzi ntirumwice; yatanze ubuhamya bw’ukuntu uruzi rwamurutse kabiri, n’abacanyi yasanze i Butamwa muri Kigali bakanga kumwica.
Ngo“ uwari konseyi wa Butamwa yabwiye abicanye ko ntawica umuntu uruzi rwanze kwica, maze barandeka”.
Kimwe n’abandi barokotse jenoside bo mu murenge wa Runda, barashimira leta y’Ubumwe yabafashije kwiyubaka. Imyaka 19 ikaba ishize buri wese ariho kandi abasha kwitunga no gushaka ubuzima, biciye mu nkunga z’amafaranga y’ishuri, amacumbi, n’imishinga yo kwiteza imbere bafashwamo na Leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba avuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abacitse ku icumu kwigira, Leta izakomeza kubafasha gukora imishinga y’iterambere. Arasaba abarigezeho gufasha abakiri inyuma. Inshike n’abafite ubumuga leta ikaba ibagenera inkunga y’ingoboka ibafasha mu mibereho.