Bashyingura mu cyunahiro imibiri yabonetse
Imibiri 27y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabonetse mu mirenge ya Ruhuha, Ngeruka, Mareba na Nyarugenge mu karere ka Bugesera, niyo yashyunguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha.
Munyaneza Viateur uvuka mu murenge wa Kamabuye, akaba umwe mu bahizwe ahantu hatandukanye kugeza ubwo arokokera ku Kibuye, nk’uko yabigaragaje mu buhamya bw’i nzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, ngo Jenoside imaze guhagarikwa, yabashije kwiga arangiza amashuri yisumbuye, ubu aritunze, akaba asanga buri wese mu bacitse ku icumu ntawe ugomba guheranwa n’agahinda ahubwo yakwishakamo ibisubizo byo kwiteza imbere.
Yagize ati “ nagiye nkora akazi kenshi ari ibiraka, ariko nafashe icyemezo cyo kuba komvowayeri ubwo abandi babonaga ko gasuzuguritse ariko siko bimeze kuko mu mwaka ibiri nagakoze nabashije kugera kuri byinshi kuko nyuma yo kubona diploma ubu mfite n’uruhushya rwo gutwara imodoka, ibi rero bigomba kubera buri wese urugero ko batagomba guheranwa n’agahinda”.
Umuyobozi w’umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera Rwikangura John yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe muri ako karere mu kwita ku barokotse Jenoside.
“ hari bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagifite ikibazo cy’abatarabona amacumbi, abo avira n’abo ashobora kugwa hejuru, turasaba ko uwagira ubufasha yabagoboka”.
Iki ariko ngo ni ikibazo n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buzi kandi bwatangiye gushakira igisubizo kuva ha mbere nk’uko Rwagaju Louis, umuyobozi w’ako karere yavuze ko hari ingamba mu gukemura icyo kibazo.
Ati “ ariko na none ndasaba buri wese kwishakamo ibisubizo n’ubwo hari ubwunganizi. Ufite imbaraga nashake ikintu akora ubuyobozi buze bumwunganira”.
Hon. Depite Kaboneka Francis, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yasabye abitabirye uwo muhango, gushishikarira kwandika ibyo bazi byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
“ ibi bizatuma bitibagirana, ndasaba abazi aho imibiri y’inzirakarengane zajugunywe kuhavuga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye”.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ubu mu karere ka Bugesera hari gahunda yo kubaka amazu mashya 70 no gusana andi 60 mu rwego rwo gukemura icyo kibazo burundi.