Abitandukanyije na FDLR bari i Mutobo mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki 06/09/2012 bahawe inyigisho z’uburere mboneragihugu hagamijwe kubamenyesha aho igihugu kigeze ndetse n’aho kigana ndetse no kubafasha kuzabana n’abandi banyarwanda.
Nk’uko bitangazwa na Rumanzi Protais watanze aya masomo, ngo izi nyigisho zigamije kubigisha imico n’imigenzo kugirango aba bantu babashe kubaho neza no kubana n’abandi mu buzima busanzwe.
Ibi kandi bituma umuntu agira imyumvire n’imikorere ndetse n’imyitwarire imufasha kugira ibitekerezo byubaka igihugu cye, dore ko ari n’inshingano yabo kimwe n’abandi banyarwanda bose.
Aba bitandukinye na FDLR bavuga ko inyigisho bahawe zabagaragarije ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwo bari bazi, aho bavuga ko amateka bize atandukanye rwose n’ayo bize kuri uyu munsi.
Bavuga kandi ko izi nyigisho zibafashije gufata ingamba nshya zigamije iterambere n’ukwiyubaka, bakikuramo iby’amashyamba n’imirwano, kuko uburenganzira bibwiraga ko barwanira buhari ku munyarwanda wese.
Uretse iki kiganiro ku nyigisho n’uburere mboneragihugu, banahabwa n’amasomo ku mateka na politiki igihugu gishyize imbere.
Google+