Minisitiri w’uburezi mu Rwanda yatangarije abaturage bo mu karere ka Burera ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, bidakwiye guharirwa bamwe ngo ahubwo bireba buri wese kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Tariki ya 13/04/2013, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Burera, Dr.Vincent Biruta yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ukwimenya nk’umuntu.
Agira ati “Iyo tuvuga Jenoside yakorewe abatutsi rero, nk’abanyarwanda twese, tujye twumva ko bitureba…kwibuka Jenoside ni ukwimenya nk’umuntu, ukumva ko niba byarabaye, bikaba ku bantu aba n’aba biswe kuriya, utabizirikanye ngo ubivane mo amasomo, nawe byashoboka ko mu gihe kizaza wazaba mu kiciro nk’icyongicyo cyahabwa izina nacyo kikaba cyarimburwa.”
Akomeza avuga ko ariyo mpamvu Jenoside yakorewe abatutsi ireba buri wese ndetse no kwibuka bikaba bireba buri wese.
Minisitiri Biruta akomeza avuga kwibuka bijyana no kuzirikana amateka yaranze u Rwanda kuko Jenoside atari ikuntu gisanzwe. Ngo abanyarwanda bagomba guhora bazirika ayo mateka bakayakura mo amasomo kuko kutayazirikana bishobora gutuma havuka indi Jenoside.
Agira ati “…tutabizirikanye ngo tubigenere umwanya wabyo wihariye, turebe ayo mateka, tuyavane mo amasomo, byaba bivuga ko Jenoside twayifashe nk’ibintu bisanzwe. Ndetse nta n’ikizere twaba dufite ko itazongera, nta n’icyo twaba tumariye isi, nk’abanyarwanda twagize ayo mateka…”
Uhagarariye IBUKA mu karere ka Burera avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo idahwema kubafasha. Akomeza avuga ko ariko basaba ubufasha bw’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere batabasha kujya kwiga Kaminuza kubera kubura ubushobozi.
Minisitiri Biruta avuga ko ibisubizo kuri icyo kibazo cy’abo banyeshuri byatangiye gushakwa kandi ngo bizakomeza gushakwa. Akomeza avuga ko ariko igisubizo nyacyo kiri kuri abo bana. Aho bagomba kwiyemeza bakiga baharanira gutsinda, bakarenga ibibabangamiye mu mitima yabo.
Yongera ho ko abo banyeshuri bagomba kugendera ku mateka mabi banyuze mo bagatsinda kurusha ho, bakigira mo ikizere, bakumva ko bishoboka. Aho ngo niho hari igisubizo cya mbere cyo kwigira nk’uko Minisitiri Biruta abitangaza.
Gusoza icyumeru cyo kwibuka mu karere ka Burera byabereye k’Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama, ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi igera ku 46.