Dr. Ndikumana Viateur, umupasiteri wo mu idini y’abangirikani, avuga ko abagiye mu madini acyaduka mu Rwanda butari uburyo bwo kwakira agakiza, ahubwo bwari uburyo bwo kunezeza abazungu. Ngo naho ubundi, abakirisitu ntibari kuba barishe bagenzi babo mu gihe cya jenoside, bikagera n’aho babatsinda mu nsengero.
Uyu mupasiteri yagize ati « ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko mu bagerageje guhisha ndetse no gufasha bagenzi babo bahigwaga mu gihe cya jenoside, abenshi ari ababyaranye mu mandwa, kurusha ababyaranye muri batisimu. »
Impamvu rero ngo ababyaranye mu mandwa ari bo babaye benshi, ni uko bumvaga ibyo bakora : babaga bafitanye igihango cyo kudahemukirana, kandi na kera na kare, Abanyarwanda ntibatatiraga igihango. Nta mugayo kandi ngo uwatatiraga igihango byamuviragamo ibyago.
Idini gakondo y’Abanyarwanda rero yabatozaga gukundana. Amadini yazanywe n’abazungu na yo abwiriza abayoboke bayo gukundana. None kubera iki urwo rukundo rwabuze, ntirugaragarire aho rukomeye, ni ukuvuga mu gihe cya jenoside aho abakirisitu bishe abo basangiye ukwemera ?
Dr. Ndikumana rero ati “Ubwo abamisiyoneri bazaga mu Rwanda, Abanyarwanda bagiye bayoboka amadini atari ukubera ko bumva bashaka guhinduka, ahubwo babikoreraga kugira ngo bashimishe abazungu. Ibi byatumaga baba abatoni kuri aba bazungu, bakanabikesha guhabwa imirimo. »
None dusubire ku idini gakondo ?
Ndikumana ati “Narabanzwe, nsubiraho. Sindi inzigo. Ariko muri icyo gihe, umupfumu yatubwiye ko data wacu ari we uturoga. Ibi byaduteye kwangana, data aza gupfa azize kanseri twe dutekereza ko ari data wacu uwo wamuroze. Bukeye ariko nabonye ko batwanganishije, ndihana, mbasaba n’imbabazi. »
Yunzemo agira ati « n’ubwo umubare munini w’abahishe abatutsi ari abo bari bafitanye igihango mu mandwa, si ukuvuga ko ari bose. No muri bo habonetse abahemutse. N’ubwo abayoboke b’amadini yazanywe n’abazungu bateshutse ku rukundo, na bo si bose. Sinavuga ngo abantu basubire ku idini gakondo kandi hari ibyo yakoraga njyewe ubwanjye ntemera. »
Ikindi, ngo gusangira ifunguro ritagatifu, abandi bita ukaristiya, na cyo ni igihango abakirisitu bagirana. Ikibazo ni uko hari abagitatira.
Na none kandi, ngo idini yo kubandwa ntiruta ayo abantu babamo ubungubu, kuko no kuba habaho ijambo gutatira, ni uko igihe abantu bari bayirimo na bwo habagaho kurenga ku gihango, bagahemuka.