Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abanyarwanda barasabwa gucika ku muco wo kudatanga amakuru mu ibarura rusange

$
0
0

m Abanyarwanda barasabwa 300x158 Abanyarwanda barasabwa gucika ku muco wo kudatanga amakuru mu ibarura rusangeIkigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare kirasaba abanyarwanda gucika ku muco wo kwanga gutanga amakuru cyangwa kubeshya mu gihe cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo ku ya 16/08/2012.

Ibi biratangwaza n’umukozi w’iki kigo Rutenema Baudouin, umuhuzabikorwa w’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu ntara y’Amajyepfo.

Ku kibazo cy’abaturage bajya banga gutanga amakuru cyangwa bakabeshya, mu gihe babajijwe ku byerekeranye n’ubuzima bwabo bwite cyangwa ku mutungo bafite, umuhuzabikorwa w’iri barura rusange mu ntara y’Amajyepfo avuga ko biterwa ahanini n’uko baba bumva ko ubabajije umutungo aba yifuza kubasoresha.

Agira ati: “abanyarwanda batari bake iyo ubabajije umutungo ako akanya yumva ko ibyo aribyo byose bijyanye no gushaka kumwaka umusoro kandi twe muri iki gikorwa ntaho duhuriye n’igikorwa cyo gusoresha, ababishinzwe barahari”.

Avuga ko Abanyarwanda bafite icyo kibazo cyo kudatanga amakuru cyangwa bagatanga atuzuye bakwiye kujya batinyuka kandi bagafatira no ku mabarura nk’aya yakozwe mu myaka ishize.

Ati: “iri barura rigiye gukorwa ni irya kane, ni ukuvuga ko abanyarwanda bajya banibukira no ku yandi mabarura yabaye kuko nta ngaruka mbi baba bakeka zababayeho nyuma yo kuyakorerwa”.

Avuga kandi ko muri iri barura kimwe n’andi bataba bifuza umuntu ku giti cye, ahubwo ngo baba bashaka isura rusange y’abatuye igihugu cyose.

Agira ati : “nta bwo tuba dushaka umuntu ku giti cye ahubwo, ni ishusho rusange nibabaza umuturage nta mpamvu yo guhisha ibyo abajijwe cyangwa ngo abeshye kuko n’amazina yabo atagera no muri machine zacu kuko duhita tuyasiba tugakoresha kode kuburyo utabasha kumenya ngo ni nde watanze aya makuru”.

Hari uduce dutandukanye mu Rwanda twagiye tugaragaramo adutsiko cyangwa abantu ku giti cyabo banga gukurikiza gahunda za leta zose uko zakabaye bitewe n’imyemerere yabo cyangwa imyumvire bafite. Uyu muhuzabikorwa avuga ko aba bantu ari bake batazateza ikibazo mu gihe bazaba batsimbaraye mu gutanga amakuru. Avuga ko ntacyo bizahungabanya kuri iri barura ariko ngo byakabaye byiza abaturage bose bitabiriye iri barura ku buryo bwagenwe.

Leta yashyizeho gahunda zo gushishikariza abaturage kuzajya batanga amakuru uko bayasabwe muri iki gihe kandi bakanorohereza abakarani n’ibarura. Ibi bakaba bakunze kubyigishwa mu miganda, amanama rusange, mu bitangazamakuru n’ahandi.

Iri barura rizatangira gukorwa kuva ku itariki ya 16 kugeza kuya 30/08/2012, ijoro fatizo rikaba ari iryo kuya 15 rishyira ku ya 16/08/2012.

 

 

Incoming search terms:

  • Www barura news com
Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles