Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: abaturage bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 19

$
0
0

abaturage bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 19Mu karere ka Ngororero umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi wabanjirijwe n’urugendo rwakozwe n’abakozi hamwe n’abaturage, ingabo na polisi n’abayobozi b’amatorero anyuranye. Bari bitwaje icyapa kiriho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ariyo ”Twibuke jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira”. ( Striving for self- reliance).

Urwo rugendo rwaturutse ku biro by’akarere rurangirira ku rwibutso rwa jenoside yakorerwe abatutsi rwa Ngororero. Nyuma y’ibiganiro bitangwa nabyo bibanjirijwe n’amasengesho muri iki gihe cyo kwibuka, Hatangwa n’ubuhamya bw’abarokotse n’ubw’abakoze jenoside bireze bakemera icyaha, kandi bakaba bafatanya n’abacitse ku icumu mukwihutisha gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’akarere ka ngororero Ruboneza Gedeon akaba ashimira abaturage uko batangiye bitwara mukwitabira gahunda z’icyunamo anabashishikariza gutanga amakuru kuhaba hakiri imibiri itarashyingurwa mucyubahiro, dore ko hari iyamaze kuboneka naho indi ikaba igishakishwa kugira ngo ishyingurwe.

Gusoza icyunamo kurwego rw’akarere bikaba bizakorerwa kurwibutso rwa Nyanjye, ubu rugitunganywa kuko rutararangira kubakwa uko akarere kabyifuza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles