Minisitiri w’uburezi atangaza ko intego u Rwanda rwihaye yo kwigira izagerwaho byanze bikunze kuko na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 yahagaritswe n’abanyarwanda amahanga yabatereranye.
Tariki ya 07/04/2013, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu karere ka Burera, Dr. Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byiza nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye.
Mu nzego zitandukanye: haba mu rwego rw’ubukungu, urwego rw’imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’ibindi, u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kuburyo n’amahanga aza kurwgira ho areba uburyo rwiyubatse, rukagana inzira y’iterambere nk’uko Minisitiri w’uburezi abihamya.
Akomeza avuga ko ibyo nta kundi byari gushoboka iyo bidashingira ku ntego yo kwigira. Minisitiri Biruta akomeza avuga ko ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, amahanga yayigize mo uruhare, ntiyayihagarika ahubwo atererana abanyarwanda barimo bicwa.
Yongera ho ko ariko nubwo abanyarwanda batereranywe n’amahanga nibo ubwabo bihagarikiye Jenoside yakorewe abatutsi. Ngo ibyo bigaragaza ko n’intego yo kwigira abanyarwanda bazayigera ho.
Agira ati “…nagira ngo tuzirikane muri uyu mwanya ko na Jenoside, nubwo amahanga yayigize mo uruhare, nubwo byageze n’igihe amahanga akadutererana…ikitubwira ko iyi ntego yacu (kwigira) tugomba kuyigera ho byanze bikunze ni uko Jenoside yahagaritswe n’abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko ingaruka za Jenoside zitandukanye zirimo ubumwe n’ubwiyunge, impfubyi n’abapfakazi, n’ibindi, ibyo byose igihugu cy’u Rwanda cyahanganye nabyo. Haboneka ibisubizo biturutse mu banyarwanda ubwabo.
Minisitiri Biruta akomeza agira ati “…tugomba rero gukomeza intego yo kwigira kugira ngo twishake mo ibisubizo…ibisubizo by’ingaruka za Jenoside zikigaragara mu gihugu cyacu, ariko twishake mo ibisubizo bigamije kwiteza imbere.”
Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu karere ka Burera, wabereye mu murenge wa Rusarabuye, ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside igera kuri 67.