Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gatsibo: Imihango yo gutangiza icyunamo yitabiriwe n’ingeri zose

$
0
0
Gatsibo: Imihango yo gutangiza icyunamo yitabiriwe n’ingeri zose

Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi

Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu Karere ka Gatsibo yatangijwe n’urugendo ruturuka mu Murenge wa Kiramuruzi rwerekeza ku rwibutso rwa Kiziguro ruherereye mu Murenge wa Kiziguro, uyu muhango ukaba kandi witabiriwe n’abantu b’ingeri zose.

Nkuko bimaze kumenyerwa, tariki ya 7 Mata buri mwaka mu gihugu hose hatangizwa gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yatangaje ko bizeye ko gahunda zose zateganyijwe gukorwa zizagenda neza.

Ruboneza yagize ati:”Twagize igihe gihagije cyo kwitegura iki cyunamo kandi n’abaturage ba Gatsibo twarabateguye bihagije tubinyujije mu midugudu baturukamo, dukurikije imyumvire abaturage bamaze kutugaragarize twizeye ko iki gikorwa kizakomeza kugenda neza nta kabuza”.

Gatsibo: Imihango yo gutangiza icyunamo yitabiriwe n’ingeri zose

Ku rwibutso rwa Kiziguro ahabereye umugoroba wo kwibuka

Muri iki gihe cy’iminsi 100, hateganyijwe gahunda zitandukanye zirimo; umugoroba wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Kiziguro, hazajya hakorwa kandi ibiganiro ku rwego rw’imidugudu bigamije kwigisha amateka ya Jenoside n’uburyo bwo kuyirwanya.

Mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, insanganyamatsiko iragira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira’’, ibara ryatoranijwe mu gihe cyo kwibuka akaba ari ibara risa n’ivu.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles