Image may be NSFW.
Clik here to view.Umuyobozi mukuru wungirije w’Itorero ry’igihugu arakurira inzira ku murima abashishikariye gupfobya Jenoside kuko batazabigeraho ahubwo agahamagarira Abanyarwanda n’isi yose kwibuka no kuzirikana Jenoside zabaye ku isi nka bumwe mu buryo bwo gukumira ko hazigera habaho andi mahano nka Jenoside.
Ubwo yaganiraga n’imbaga y’abitabiriye kwibuka Jenoside ku nshuro ya 19 mu karere ka Rwamagana, bwana Ntidenderezwa William wungirije umuyobozi w’Itorero ry’igihugu yabwiye abitabiriye iyo mihango ko Abanyarwanda ndetse n’umuryango wa muntu ku isi yose utemerewe kwibagirwa na rimwe amahano ya Jenoside kuko nabyo biri mu ngamba zo kuyikumira no kuyirwanya.
Uyu muyobozi yaboneyeho ashwishuriza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko batazigera babigeraho kuko ubukana bwa Jenoside ari indengakamere, bukaba butazigera bwibagirana na rimwe.
Bwana Ntidendereza yagize ati “Mu kurwanya no gukumira Jenoside harimo no kwibuka amahano ya Jenoside n’igikomere yasigiye Abanyarwanda ndetse n’ingaruka mbi zageze kuri buri wese. Ntidukwiye kwibagirwa kuko twibagiwe twaba turi gutanga urwaho rw’uko ibyo byago n’ayo mahano yakongera akatugwirira.”
Uyu muyobozi mu Itorero ry’igihugu yabwiye abitabiriye iyo mihango ko hashize imyaka myinshi abakoze Jenoside n’ababashyigikiye bagerageza kuyipfobya no kuyizimanganya ariko uko bwije uko bucyeye niko amahanga yose n’isi yose bagenda bamenya ukuri na byinshi batabashaga kumva Jenoside ikirangira.
Kuba aba bose ngo bagenda basarura ubusa mu bikorwa byabo bibi ni imwe mu nzira nziza ziganisha ku kuba Jenoside itazibagirana kandi ngo ni uruhare rwa buri wese.
William Ntidendereza yongeye kwibutsa abarokotse Jenoside ko leta y’u Rwanda yakoze byinshi byo kubafata mu mugongo kandi ikaba izakomeza, abasaba kandi gukomera ntibaheranywe n’agahinda kuko bacitse integer bakiheba burundu baba baguye mu mutego w’abakoze Jenoside bifuzaga kubazimanganya burundu.
Mu kiganiro Ntidendereza yagiranye n’abari i Rwamagana, yabasobanuriye ibimenyetso simusiga byerekana uko Jenoside itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa ndetse anabagaragariza uko ibyo byose byagiye bikorwa mu Rwanda ngo abateguraga Jenoside bazatsembatsembe Abatutsi bose.
Kuba batarabigezeho ngo bihamagarira buri wese kwishimira ko nyuma y’ibyo byago Abanyarwanda bazanzamutse kandi bakaba uubu bafite inshingano ikomeye yo kubyuka, bagahagarara kandi bakarwana baharanira kubaho neza kuko ari nabyo byanezeza abazize Jenoside aho bari babaye babona abo basize babayeho neza, biyubaka kandi babana neza n’abandi Banyarwanda ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.