Imibare y’abahura n’ihungabana mu gihe cyo gutangiza icyumweru cyo kwibuka mu karere ka Ruhango iri kugenda igabanuka ugereranyije n’indi myaka ishize.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko impamvu imibare y’abahura n’ihungabana igabanuka, ari uko begerewe no kubafasha kwinjira mu buzima bwiza.
Umuyobozi wa Komite ya Croix rouge mu murenge wa Ruhango Ntezimana Izabayo Joseph na bamwe mu barokokeye mu karere ka Ruhango bavuga ko imibare y’abahura n’ihungabana yagabanutse mu gihe nk’iki cyo kwibuka.
Izabayo avuga ko ubwo hatangizwaga icyunamo ku nshuro ya 19 hagaragaye abantu 10 gusa bahuye n’ihungabana, mu gihe mu myaka yashize batashoboraga kwakira batabaga bari munsi ya 50.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko impamvu zituma umubare w’abahungabana ugenda ugabanuka ari uko hari ibyagiye byibandwaho, ku buryo n’ahandi bashobora kubigenderaho, birimo nko kwegera abatisboboye bagatezwa imbere ndetse bagakangurirwa kudaheranwa n’agahinda.
Abarakokeye muri aka karere ka Ruhango, bavuga ko ahanini icyabateraga guhura n’ihungabana byaterwaga n’uko wasangaga igihe nk’icyi cyo gutangiza icyunamo aribo bireba gusa.
Umwe muri bo yagize ati “ urabona hari igihe wajyaga muri iyi mihango, ukaba ufite abaturanyi wasize mu rugo bamwe ari nabo baguhemukiye, wanagaruka bakakubwira amagambo atari meza, bityo ukarushaho guhungabana, ariko ubu turishima kuko usigaye ubona igikorwa cyarabaye icy’abanyarwanda bose”
Kuri iyi nshuro ya 19 hibukwa jenocide yakorerwe abatutsi hari bimwe mu birango byahindutse. Ubu ibara risa n’ikijuju cyangwa ivu niryo riri gukoreshwa mu gihe mu myaka yashize hakoreshwaga ibara ry’idoma cyangwa Move, ariko ngo mugihe utarabona ayo mabara mashya nta muntu wemerewe guhutaza ugikoresha ibara rya Move.
Umuhango wo gutangiza icyunamo mu karere ka Ruhango, watangijwe n’urugendo rw’umutuzo rwatangiriye mu mujyi wa Ruhango rwerekeza ahubatse u rwibutso rwa jenoside, rusorezwa ku karere ka Ruhango ahatangiwe ibiganiro bitandukanye ahanini byashishikarizaga abarokotse kwigira.