Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo, Minisitiri Anastase Murekezi, yasabye abatuye aka karere ko bajya bafashanya kuko ariyo nzira yo kugera ku kwigira nk’abanyarwanda.Uyu muhango wo kwibuka muri aka karere ku nshuro ya 19, wabereye ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Rugendabari.
Minisitiri akaba yasabye abanyamuhanga kujya bafatanya mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse no mu bikorwa byabo byose.
Minisitiri Murekezi yabasabye kujya bashyigikirana mu bikorwa byabo byiza aho kujya basenyana nk’ibyabaye mu myaka yashize, aho bicagamo ibice buri wese akaba nyamwigendaho cyangwa akabogamira ku bwoko runaka.
Murekezi avuga ubufatanye ariyo nzira yo kugera ku kwigira kw’abanyarwanda kuzabafasha kutajya bahora bateza amaboko ku banyamahanga.
Minisitiri yasabye kandi abatuye aka karere gufatanya no mu kurwanya abahembera urwango n’abapfobya jenoside cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka abayizize aho bikunze kugaragara.
Ibi kandi byerekanwa n’uwatanze ubuhamya, Uwamahoro Bertine warokokeye kuri uyu mugezi wa Nyabarongo akahahurira n’ibibazo byinshi ariko nyuma akaza gusubirana ubuzima bwiza, avuga ko akesha ubufasha yagiye ahabwa n’abaturanyi be, burimo no kumuhumuriza.
Uretse kuba hatangijwe ku mugararagaro iki cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku rwibutso rw’abaroshywe muri Nyabarongo, mu karere ka Muhanga gahunda yo kwibuka yanaranzwe n’ urugendo rwo kwibuka runyura mu mujyi wose hateganijwe n’ibiganiro ku mudugudu, aho buri wese asabwa kwitabira ibikorwa byose by’icyunamo n’umugoroba wo kwibuka.