KAGABO Jean Damascene wacitse ku icumu rya jenoside atanga ubuhamya (foto E.Musanabera)
Mu buhamya butangwa na bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994 bavuga ko kurokoka kwabo babikesha guhungira mu gice cyari cyarafashwe n’inkotanyi.
KAGABO Jean Damascene wacitse ku icumu rya jenoside mu murenge wa Mutatete mubuhamya yatanze kuri uyu wa 7/4/2013 yavuze ko mu gihe bari bagoswe n’abari ingabo zo kuri leta ya Habyarima Juvenal hamwe n’interahamwe yakikijwe n’Imana yamufashije kwiruka agahungira mu gace inkotanyi zari zarafashe.
Gusa n’ubwo uyu mugabo yahuye n’amateka mabi atazibagirwa mu buzima bwe arashimira Leta y’ubumwe kuba yarabashije kubanisha neza abanyarwanda mu mahoro kandi mu mitima yabo bari bagifite ibikomere ndetse n’abakoze ubwicanyi bari bafite ubwoba.
Icyo gikorwa cyo kumvikanisha abanyarwanda yakigiriyemo umugisha kuko abaturage yasanze nyuma ya jenoside bashoboye kumufasha gusana inzu y’aho yashobora kuba ndetse bakamuba hafi.
Ashimira na leta kandi kuba yita kubana b’imfubyi ikabarihira amashuri, ndetse ikaba ikabaha inka kugirango bakomeze kwiyubaka no kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Nyirarukundo Emerithe asanga abacitse ku icumu abantu bakagombye kureba imibereho yabo kuko hari abasigiwe ibikomere ku mutima no ku mubiri bakagombye kuba bafite imiryango bityo bakaba bagikeneye gufashwa anasaba ko by’umwihariko hakitabwa ku bakecuru n’abasaza barokotse jenoside badafite ababitaho.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ati “ Twibuke jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira” bikaba bidusaba gusubiza amaso inyuma bikatubera inyigisho idufasha kwerekeza ejo hazaza heza, abanyarwanda byumwihariko abanya Gicumbi ko bakwiye kumenya ko akimuhana kaza imvura ihise.
Yakomeje avuga ko jenoside yakorewe abatutsi yiyanditse mu mateka y’u Rwanda bityo kubibuka bikaba ari uburyo bwo kubaha agaciro kuko nta kibi bakoze, bikaba binigisha abavutse nyuma n’abatarabibonye kugirango birinde icyakongera gukurura iyo Jenoside.