Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyagatare: “Nta muturage ugomba gufatwa bugwate agiye kwaka serivisi” Guverineri Uwamariya Odette

$
0
0

Nyagatare “Nta muturage ugomba gufatwa bugwate agiye kwaka serivisi” Guverineri Uwamariya Odette 300x225 Rwanda | Nyagatare: “Nta muturage ugomba gufatwa bugwate agiye kwaka serivisi” Guverineri Uwamariya Odette

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kudafata bugwate abaturage babagana baje kubaka serivisi bitwaje ko hari imisanzu batarishyura kuko ngo uko kubafatirana biba ari ukubahohotera.

Ibi guverineri Uwamariya Odette yabisabye, kuri uyu wa 5/9/2012 mu kiganiro yatanze ku bijyanye n’imitangire ya serivisi ubwo yari mu Nteko y’Akarere ka Nyagatare. Yagize ati “Umuturage ntakwiye kuza aje kwaka indangamuntu yishyurwa amafaranga 500 ngo nurangiza mbere yo kumuha ibyo yaje kukwaka utangire kumubwira ngo n’abanze atange 5000 by’inyubako y’amashuri anatange aya mutuelle n’ayandi menshi. Guverineri akaba yabasabye kujya baha umuturage serivisi yaje asaba ibindi bakazajya babyishyuza mu nzira zateganyijwe.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba  arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikiza amabwiriza y’imitangire ya serivisi. Akaba yavuze ko ayo mabwiriza yatanzwe kubera ko byari bimaze kugaragara ko abaturage batakaza umwanya munini ndetse bagakora n’ingendo ndende kugira ngo abone serivisi. Yagize ati “ Ndagira ngo nibutse abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’intara ko kudatanga serivisi nziza ari inshingano yacu y’ibanze mu byo tugomba gukora.”

Yakomeje abibutse ko u Rwanda ruhagaze neza mu bindi byinshi ku ruhando mpuzamahanga bityo ngo akaba asanga ikijyanye no gutanga serivisi Atari cyo kigomba kurusubiza inyuma. Ati “Ntabwo dushaka ko ibijyanye na serivisi bidusubiza inyuma haba ku baturage bacu, haba mu karere hanaba no ku mushoramari uzaza muri ya hotel yanyu ya EPIC mugiye kubaka.”

Guverineri Uwamariya akaba yongeye gushimangira ko kuri buri biro hagomba kubaho amazina y’uhakorera, ibyo akora na nimero ze za telefone ndetse n’iz’umuyobozi umukuriye umuturage ashobora guhamagaraho aramutse atishimiye serivisi ahawe. Aha Guverineri akaba yibukije ko buri karere mu Ntara y’Uburasirazuba kagira umurongo utishyurwa umuturage ashobora guhamagaraho igihe cyose serivisi ahawe asanze itamunogeye bityo ikibazo cye kikaba cyakurikiranwa n’inzego zo hejuru. Umurongo utishyurwa w’Akarere ka Nyagatare ngo ukaba ari 3045.

 

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles