Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa gatatu, tariki 3/04/2013 yafashe ingamba zo kubungabunga umutekano wo mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Inzego zitandukanye zo mu karere ka Nyamasheke zagaragaje ku muri rusange umutekano wifashe neza ariko abantu bose bakaba bagomba kuba maso mu rwego rwo gukumira uwahungabanya umutekano muri ibi bihe u Rwanda rugiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yitabiriwe n’inzego zose zifite umutekano mu nshingano muri aka karere ka Nyamasheke, abahagarariye imirenge 15 igize aka karere ka Nyamasheke ndetse n’abahagarariye abacitse ku icumu hirya no hino mu mirenge igize aka karere.
Lt Colonel Muvunyi ukuriye Ingabo mu karere ka Nyamasheke yavuze ko muri rusange umutekano wifashe neza ariko ko hagomba gufatwa ingamba z’umwihariko muri iki gihe cy’icyunamo kugira ngo hatagira abawuhungabanya.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko gahunda zo kwibuka mu mwaka ushize zagenze neza ariko kandi bakaba bashaka kurushaho kunoza imigendekere ya gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ashingiye ku isesengura ry’ibyahungabanyije umutekano mu karere ka Nyamasheke mu gihembwe gishize, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke asanga ibyaha byinshi byarashingiye ku businzi ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, bityo akavuga ko bazashyira umwihariko mu kurwanya ubusinzi kugira ngo hatazagira aho bigaragara ko abantu bamwe baba bibuka, abandi na bo bibereye mu businzi.
Ikindi gishyizwemo ingufu ni ugusuzuma imikoresherezwe y’ibitabo by’abinjira n’abasohoka birimo igitabo cy’abaturage bose batuye mu mudugudu, icy’abinjira n’abasohoka mu mudugudu ndetse n’ikigaragaza uko umutekano wifashe mu mudugudu, kugira ngo harebwe ko ibi bitabo biteganwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bikoreshwa neza uko bikwiye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke akaba avuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho basaba ko buri muturage yaba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kubungabunga umutekano uko bikwiye.
Iyi nama y’umutekano yaguye kandi yize uburyo inzego zose zarushaho kunoza ihererekanyamakuru kugira ngo umutekano ubungabungwe uko bikwiye ndetse n’ahagaragara amakuru y’abashobora kuwuhungabanya batahurwe hakiri kare.