Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RUSIZI: Bakanguriwe kubungabunga umutekano mugihe cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi

$
0
0

Bakanguriwe kubungabungaIbi byatangarijwe munama yahuje abaturage bo mu karere ka Rusizi umurenge wa Kamembe nyuma y’umuganda mu nama yabahuje aho banasabwe kujya bitabira ibikorwa bitandukanye bya Leta by’umwihariko bakazitabira gahunda ziteganijwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. babisabwe n’abayobozi batandukanye mu nama yabahuje n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi nyuma y’umuganda. Abaturage kandi bakanguriwe guhorana isuku hose ari nayo  Ibikorwa by’umuganda by’ibanze ho batema ibihuru byari ku mihanda yo mu mujyi w’akarere ka rusizi banasibura inzira z’amazi.

Uyu muganda wari witabiriwe  n’abaturage bo mu nzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rusizi, abikorera imizigo, abatwara abagenzi kuri za moto , abakozi mu nzego z’ubuyobozi  ndetse n’ingabo z’igihugu nka  (RDF), ibikorwa byawo mu mujyi w’akarere ka rusizi byibanze ku isuku, batema ibihuru bikikije imihanda, gusibura inzira z’amazi aho zitameze neza no gutunganya imihanda y’imigenderano.  Tchombe ni umwe  mu baturage twasanze mu kagari ka kamashangi ,yadutangarije ko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza by’umuganda  bityo asaba abaturage kujya bawitabira.

Mu yindi mirenge y’akarere ka Rusizi icyo gikorwa kibanze ku gusukura inzibutso, impamvu ubuyobozi bw’akarere bwahisemo ko abaturage batuye umujyi bo bakora ibikorwa by’isuku yo ku muhanda, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Imari n’iterambere Habyarimana marcel adutangariza ko ibyo bigendanye  n’ igihe cy’imvura turimo bityo ibihuru bikaba ari byinsi hirya no hino.  yanavuze kandi ko banifuza ko igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 cyatangira umujyi ukeye.

Nubwo isuku ikomeje gushyirwaho ingufu n’ubuyobozi ariko, ngo iracyari nke muri uyu mujyi  bityo buri wese agasabwa kuyigira iye, ibi babitangarijwe n’umukuru w’ingabo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi General Karamba Charles nyuma y’umuganda  mu nama yabahuje n’abari bawitabiriye, akaba yanabasabye kujya bitabira ibikorwa bitandukanye bya Leta banibungabungira umutekano .  Muri iyi nama kandi ubuyobozi bw’akarere bukaba bwaboneyeho kwibutsa abaturage  kuzitabira gahunda zose ziteguye mu gihe cyo kwibuka twitegura kwinjiramo baharanira kwigira nk’uko insanganya matsiko ibivuga bakanirinda icyahungabanya umutekano muri ibi bihe dore ko hari benshi baba bifuza gukora mu nkovu z’abanyarwanda.

Aho watambukaga hose mu mujyi w’akarere ka rusizi no mu nkengero zawo wabonaga abaturage bashishikariye gukora isuku, basibura imihanda, imiferege itwara amazi, guharura ibyatsi byo mu muhanda no gutema ibihuru bikikije ingo.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles