Kuri uyu wa kane tariki ya 4/4/2013,inama y’inteko rusange y’akarere ka Rulindo yateranye mu murenge wa Bushoki.
Muri iyi nama yari yateranije abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera muri aka karere,hakaba higiwemo ibintu byinshi by’ingenzi, cyane cyane birebana n’iterambere ry’akarere hamwe n’igihugu muri rusange.
Muri iyi nama kandi umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus,ari nawe wari uyiyoboye,akaba yaboneyeho no kugeza ku bayobozi batandukanye muri aka karere ,imyanzuro yavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu,wabaye ku nshuro ya cumi.
umwiherero nyakubahwa prezida wa Republika yagiranye n’abayobozi b’igihugu batandukanye.
Nyuma yo kubagezaho ibyagezweho mu mwiherero,umuyobozi w’akarere ka Rulindo,akaba yanenze cyane abayobozi bo mu nzego z’ibanze badakora neza,ngo bese imihigo baba bahize ,ngo akaba ari nabyo bituma iterambere ry’akarere ritagerwaho ku buryo bwihuse.
Aha umuyobozi akaba yabwiye abayobozi ko bagomba gukora kugira ngo igihugu cyabo kive mu bihugu bikennye,kijye mu bihugu biri mu nzira nziza y’iterambere, kikava ku 8 n’igice kikagera kuri 11, n’igice.
Yagize ati”abayobozi nimwe mugomba gukora kugira ngo igihugu cyacu kive ku rugero kiriho kijye imbere,tumenya kuzigama,tubikangurira abatirage kandi tubereka inzira nyayo yabageza ku iterambere rirambye. guharanira ko umuturage ava hasi ajya hejuru.”
Muri iyi nama umuyobozi w’akarere akaba yanenze abayobozi b’utugari hamwe n’ab’imirenge, bagifite ingo zitagira ubwiherero, ingo zidacana kuri Rondereza,kimwe n’umubare mucye wa Biogazi ukigaragara mu ngo.
Muri iyi nama abayobozi bakaba batanze ibitekerezo bitandukanye,banagaragaza inzitizi n’imbogamizi nyinshi zituma ibyo bakora bituma batagera ku byo baba biyemeje .
Zimwe muri izo nzitizi bavuze ngo ni nko kuba ikibazo cy’imiturire kitarabasha kugerwaho neza ,kubera ko abaturage batunvikana neza ku birebana no kugurana ubutaka mu masite yateganijwe kubakwamo imidugudu n’ibindi byinshi.
Iyi nama ikaba yahumuje buri muyobozi wese wayijemo afashe ingamba nziza , zo kwikosora no kurushaho gukora cyane ,kugira ngo igihugu kirusheho kugira umuvuduko mu iterambere.