Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubavu: abaturage bashishikarizwa kugaragaza ahari intwaro zinyanyagizwa n’abarwanyi

$
0
0

Abaturage b’akarere ka Rubavu gahana umupaka n’igihugu cya Congo gikunze kubarirwamo intambara n’abarwanyi bitwaza intwaro barahamagarirwa kwitandukanya n’ibikoresho bya gisirikare bigenda binyanyagira muri aka karere bitewe n’ibikorwa by’umutekano mucye uri muri Congo bikagira ingaruka mu Rwanda.

Mu nama y’umutekano yaguye mu karere ka Rubavu yabaye taliki ya 2/4/2013 yagarutse ku kibazo cy’intwaro zikwirakwira mu gace kegeranye n’u Rwanda harimo izagiye zitoragurwa n’abaturage zatawe n’abarwanyi ba FDLR ubwo bateraga mu Rwanda taliki ya 27/11/2012 hamwe nizongeye kwinjizwa n’abarwanyi ba M23 bitandukanyije na Gen Makenga.

Nubwo benshi bazambuwe, hari amakuru avuga ko hari abarwanyi bashoboye kwinjira mu giturage n’intwaro zabo kuburyo inzego z’umutekano n’abaturage bagomba kuba maso aho bazibonye bakazishyikiriza ubuyobozi bubishinzwe, naho abantu batazwi bakabazwa ibyangombwa kugira bamenyekane abo aribo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu muri iyi nama akaba yaratangaje ko bagiye kongera umurego mu gukaza amarondo, hagamijwe gucungira umutekano abacitse ku icumu rya Jenoside ariko hanakumirwa abagizi ba nabi bashobora guturuka ahandi hatandukanye baza kwangiza iby’abaturage.

Abayobozi b’imirenge mu nama y’umutekano y’akarere ka Rubavu

Abayobozi b’imirenge mu nama y’umutekano y’akarere ka Rubavu

Mvano Etienne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi nk’umurenge uhana imbibe na Congo avuga ko gushishikariza abaturage kwitandukanya n’ibikoresho bya gisirikare ari ngombwa kuko bihungabanya umutekano, Mvano avuga ko abarwanyi benshi bari bayobowe na Runiga baruhukiye mu murenge we kandi benshi bagiye bayobera mu giturage kuburyo haba hari abahataye intwaro abaturage bahamagarirwa kugaragaza.

Uretse abarwanyi ba M23 bitanduknayije na Gen Makenga, mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi hakunze gufatirwa abarwanyi ba FDLR binjira mu Rwanda bafite intwaro bagatabwa muri yombi n’abaturage bakora amarondo, abaturage bakaba bahamagarirwa kugaragaza uwo ariwe wese utunze intwaro kuko zigomba gutandukanywa n’abaturage ngo zitabahungabanyiriza umutekano.


 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles