Bumbakare Pierre Celestin perezida mushya w’inama njyanama y’akarere ka Burera yatangiye imirimo ye ku mugaragaro tariki ya 29/03/2013 yizeza abaturage bo muri ako karere ubufasha mu iterambere ryabo.
Mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye kuri uwo munsi, Bumbakare yabwiye abayobozi b’akarere ka Burera ko bafite amahirwe menshi ku buryo iterambere bari bari ho rigiye kwisumbura ho.
Agira ati “Akarere ka Burera kagombye kubona ko gafite amahirwe kuba kadufite uko tungana gutya nk’abajyanama. None ho komite nyobozi ikatubona mo nk’abajyanama bagomba kuyifasha kugira ngo akarere gashobore gutera imbere.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere ka Burera bagiye kujya bashyira hamwe n’ubuyobozi bw’akarere, babatumira mu manama amwe namwe afata ibyemezo ubundi bari basanzwe badatumirwa mo.
Bumbakare yongera ho ko nka komite njyana y’akarere ka Burera ayoboye bazimakaza umuco wo gukurikiza amategeko kandi bashyira mu bikorwa indahiro barahiye ubwo batorwaga: zo kutazakoresha inshingano bafite mu nyungu zabo bwite.
Abagize njyanama y’akarere bose ni 32. Bumbakare yabasabye kurangwa n’ubumwe kugira ngo bazagere kubyo biyemeje.
Agira ati “Ubwo rero turakomeza tube umwe. Nituba umwe rero ni ukuvuga ngo byose turabishobora. Buriya binaniye namwe byaba bibananiye kubera turi umwe.”
Akomeza abasaba kandi kubana, bumva ko nta mujyanama uruta undi, batanga ibitekerezo bisanzuye kugira ngo hatagira uniganwa ijambo kuko hari bamwe batinya gutanga ibitekerezo byabo bakarinda kubinyuza ku bandi ngo babibatangire.
Bumbakare yatorewe kuyobora njyanama y’akarere ka Burera tariki ya 15/03/2013 asimbuye Dr. Nduwayezu Jean Baptiste weguye kuri uwo mwanya ku wa 26/2/2013.
Mu buzima busanzwe Bumbakare ni Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA). Akaba kandi yari umujyanama uhagarariye Umurenge wa Nemba muri Njyanama y’Akarere.